Diamond Platnumz agiye kwibaruka umwana wa gatandatu

Umuhanzi Nasseb Abdoul Juma wamamaye cyane nka Diamond Platnumz muri Tanzania, Afurika y’i Burasirazuba no ku Isi muri rusange, yamaze gutangaza ko agiye kwibaruka undi mwana muri uyu mwaka.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram bukavugwaho cyane n’abamukurikira, uyu muhanzi yavuze ko uyu ari umwaka mushya ukwiriye wo kwibaruka undi mwana.

Abinyujije mu rurimi rw’Igiswahili yanditse ati “Ubu ni umwaka n’igihe gikwiye cyo kongeraho undi mwana. Amina. Insahallah”.

Uyu muhanzi umaze kuba icyamamare, abandi bana afite bazwi cyane harimo babiri yabyaranye n’umuherwekazi Zari Hassan, uwo yabyaranye na Hamisa Mobeto ndetse n’uwo yabyaranye na Tanasha Donna. Gusa hari n’abandi bamwitirira ariko atemera ko ari abe.

Ubwo yaganiraga na Radio Wasafi FM mu ntangirio z’umwaka wa 2021, uyu muhanzi yiyemereye ko afite abana batanu ariko akaba atari abizi.

Yagize ati “Iki ni cyo gihe ngo mvugishe ukuri, mfite abana batanu. Umwana wanjye wa mbere aba i Mwanza, nanjye ntabwo nari mbizi nibwiraga ko umwana wanjye mukuru ari Latiffah, naje kumenya ko mfite undi mwana mukuru na we w’umukobwa”.

Yakomeje agira ati “Uwo twabyaranye yarabimbwiye, umwana nza kumwereka Mama, ntacyo yarengejeho yarambwiye ngo uyu mwana ni uwawe. Uwo we ntitwigeze tujya no gufatisha ibizamini by’isano y’amaraso”.

Ntiharamenyekana inkumi yaba itwitiye Diamond kuri iyi nshuro, gusa kuva yatandukana na Tanasha Donna nk’umugore n’umugabo, uyu muhanzi yavuzwe mu zindi nkundo zitandukanye.

Muri Nyakanga umwaka ushize yemeje ko ari mu rukundo n’Umuhanzikazi Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu maze na we aza kubyemeza mu Ugushyingo k’uwo mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka