Diamond Platinumz yiyemeje kwishyurira imiryango 500 yo muri Tanzania ubukode bw’amezi atatu

Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platinumz wo muri Tanzania yiyemeje kwishyurira imiryango 500 yo muri icyo gihugu, mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu gufasha abibasiwe n’ingaruka za Coronavirus.

Diamond Platinumz yiyemeje kugoboka bamwe mu batishoboye abishyurira ubukode
Diamond Platinumz yiyemeje kugoboka bamwe mu batishoboye abishyurira ubukode

Diamond Platinumz ukunzwe cyane muri iyi minsi by’umwihariko mu ndirimbo ye ‘Jeje’ yanditse kuri Instagram ati “Ndabizi ko hari impinduka mu mibereho ya benshi cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu, dore ko benshi ibyo bakuragaho ubushobozi bwo kubaho byahagaze.”

Ati “Kuri uyu wa mbere ndababwira uko imiryango 500 izagezwaho inkunga yo kwishyura ubukode bw’inzu.

Uwo muhanzi yavuze ko nubwo na we ari mu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, bitamubujije gutekereza uburyo bwo gufasha imiryango yibasiwe cyane n’ingaruka z’icyo cyorezo.

Diamond Platinumz ati “Ngomba kwifatanya namwe haba mu byiza no mu bibi.”

Inkuru ya Daily Nation iravuga ko Diamond atiyigeze asobanura umubare nyawo w’amafaranga ateganya kwishyurira buri muryango.

Umujyanama we Sallam Sharaff na we baherutse kumusangamo icyorezo cya COVID-19, mu minsi ishize akaba yaratangaje ko ubuzima bwe bumeze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka