Diamond arasohora indirimbo nshya muri uku kwezi
Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack, wamamaye nka Diamond Platnumz, yatangaje ko muri uku kwezi kwa Nyakanga atangira gushyira hanze indirimbo, nyuma y’igihe afashe akaruhuko.
Diamond Platnumz wamamaye mu njyana ya Bongo Flava, (umuziki wo muri Tanzania) yavuze ko muri uku kwezi kunahurirana n’isabukuru ya nyina, bagomba kwitegura indirimbo zitandukanye kandi ko zizayobora izindi.
Uyu muhanzi yavuze ko izo ndirimbo yizeye ko zizanyura abakunzi be, kuko yazitondeye kandi agakorana n’abahanzi bakomeye barimo n’abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kandi ko afite icyizere ko bizagera muri Mutarama 2024, zikiri ku mwanya wa mbere mu bihugu bitandukanye.
Diamond yanakomoje ku magambo amaze iminsi avugwa n’abahanzi bagenzi ko yarangiye, atakiri ku rwego nk’urwo yahozeho ndetse ko inganzo yamushiranye.
Avuga ko abo bahanzi bafatiranye igihe gishize adashyira hanze indirimbo, bagatangira kwiyumva nyamara batari ku rwego rwe.
Diamond yaherukaga gushyira indirimbo nshya ebyiri hanze muri Gashyantare uyu mwaka, arizo ‘Zuwena’ na ‘Yatapita’, ndetse abakunzi be bongera kwishimira ko yongeye kugaruka ku mwimerere we wa kera.
Uyu mugabo wiyise izina ry’akabyiniriro rya ‘Simba’, yavuze ko abahanzi bamwigereranyijeho ubwo yari ahugiye mu mishinga y’indirimbo nshya, agiye gutangira gushyira hanze, bazaceceka ubwo bazaba bamaze kuzumva.
Yakomeje ashimangira ko abo bigize abajyanama be b’ibyo agomba gukora, ahubwo izo nama bagakwiye kuziha abandi bahanzi bifuza kwigereranya na we kandi batari mu rwego rumwe.
Diamond yavuze ko yiteguye no gukorana bya hafi n’abahanzi bagenzi be bo muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane ko iserukiramuco ngarukamwaka rya Wasafi ryegereje, kandi akaba afite intego yo gutuma ururimi rw’Igiswahili, ruvugwa cyane mu karere ndetse rukanamenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu muziki.
Iki gitaramo cyangwa iri serukiramuco rya muzika, ritegurwa n’inzu ikomeye ifasha abahanzi ya Wasafi (WCB) ya Diamond Platnumz.
Diamond ategerejwe mu Rwanda aho azataramira abazitabira iserukiramuco rya ‘Giants Africa Festival’.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|