Diamond agiye gufasha abaririmbyi bo mu Rwanda gucuruza indirimbo zabo
Diamond Platinumz atangaza ko agiye gufasha abaririmbyi bo mu Rwanda gucuruza indirimbo zabo binyuze ku rubuga rwa interineti yatangije rwitwa wasafi.com.
Umuririmbyi Diamond wo muri Tanzania, ufite inzu itunganya umuziki yitwa Wasafi Records, yatangeje ibyo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2017.
Agira ati “Bahanzi b’Abanyarwanda, nejejwe no kubamenyesha ko mu cyumweru gitaha (kizatangira tariki ya 03 Mata) ishami rya Wasafi.com rizaba ritangijwe mu Rwanda.
Bidatinze nzabamenyesha ahantu n’uburyo mwakorana mukabasha gucuruza ibihangano byanyu binyuze muri wasafi.com.”
Abakurikirana Diamond, umuririmbyi w’icyamamare muri Afurika, kuri urwo rubuga bashimishijwe n’iki gikorwa bagaragaza ko na Wasafi Records izashyira ikagera mu Rwanda.
Ifoto yashyize kuri Instagram, igaragara ari kumwe n’umuyobozi wa televiziyo imwe ikorera mu Rwanda, basinyana amasezerano.
Wasafi.com ni urubuga rwa Interineti rwatangijwe na Diamond. Rucururizwaho indirimbo zitandukanye z’abaririmbyi bo muri Afurika.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
no saw kbs
byaba ari byza cyane
ahaaa nubundi ufite azongererwa ubwo nabagafashe undrgd ntirimo
azafashe abifashije
azafashe abifashije
nukuri nda byishimiye gusa bazakorane umurava kurushaho