Davido mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana we w’imyaka itatu

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria David Adeleke uzwi cyane nka Davido, ari mu kababaro gakomeye nyuma yo gupfusha umwana w’umuhumgu witwa Efeanyi Adeleke w’imyaka itatu, yabyaranye na Chioma Rowland.

Umwana wa Davido yaba yishwe no kurohama muri Pisine
Umwana wa Davido yaba yishwe no kurohama muri Pisine

Amakuru arambuye yerekeranye n’urupfu rwa Ifeanyi ntarajya ahagaragara kugeza ubu, cyane ko n’umuryango wa Davido utaragira icyo ubivugaho, n’ubwo inshuti ze za hafi na bamwe mu bo muryango we bagiye bamufata mu mugongo.

Icyakora amakuru ataremezwa avuga ko uyu muhungu w’imfura wa Davido yitabye imana ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, nyuma yo kurohama mu bwogero (piscine) yari ari kogeramo, mu rugo rwa Davido ahitwa ‘Banana Island’ i Lagos.

Ibinyamakuru birimo Punchng.com, byatangaje ko uyu mwana nyuma yo kumukura muri pisine bahise bamujyana ku bitaro biherereye mu gace ka Lekki, aho byemejwe n’abaganga ko yapfuye.

Ayo makuru y’urupfu rw’umuhungu wa Davido akimara kumenyekana, Abanya-Nigeria muri rusange ndetse n’abo mu ruganda rw’imyidagaduro bahise batangira kumwoherereza ubutumwa bw’akababaro bumwihanganisha.

Umunyarwenya ukomeye muri Nigeria Ayo Makun akaba n’inshuti ya hafi ya Davido, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye, avuga ko urupfu rw’umwana rutera agahinda katagereranywa.

Ati “Urupfu rw’umwana wa Davido ruteye agahinda cyane katagereranywa”.

Naho umunyamakuru w’icyamamare muri Nigeria, Daddy Freeze, wagiye kuri Instagram mu buryo bw’imbonankubone (Live), mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, yavuze ko umuntu ukunda iyo ahuye n’ibyago nawe bikubera umutwaro uremereye.

Efeanyi Adeleke, umuhungu wa Davido yitabye Imana hashize iminsi micye bamukoreye ibirori by’isabukuru y’imyaka itatu, yabaye tariki 20 Ukwakira 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ihangane muvandi Arikondagukunda

Daniel yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka