Davido agiye gutanga inkunga ya miliyoni 237 Frw mu bigo by’imfubyi
Umuhanzi David Adeleke wo muri Nigeria ukunzwe mu njyana ya Afrobeats, uzwi ku izina rya Davido, yatangaje ko agiye gutanga inkunga ya miliyoni 300 z’ama-Naira (Miliyoni 237Frw) yo gufasha imfubyi muri Nigeria binyuze muri Fondasiyo ye.
Davido yavuze ko azatanga iyo nkunga ku bana b’imfubyi mu gihugu cye, mu butumwa yacishije kuri konti ye ya X, ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare.
Ikinyamakuru cya Daily Post Nigeria, cyatangaje ko Davido yavuze ko iyo mpano ari umusanzu we buri mwaka yiyemeje ku gihugu ndetse ko binyuze mu muryango ugamije gufasha abababaye n’abatishoboye, gahunda z’uburyo iyo nkunga izagera kuri abo bana itangazwa none.
Yagize ati: “Jye na fondasiyo yanjye twiyemeje kuzateranya miliyoni 300-Naira azahabwa ibigo by’imfubyi byo muri Nigeria… nk’umusanzu wanjye niyemeje buri mwaka ku Gihugu.”
Mu 2022, Davido nabwo yatanze miliyoni 237 z’ama-Naira mu bigo by’imfubyi byo muri Nigeria, avuga ko kuva kera yumvaga azakoresha umwanya afite n’urubuga yahawe nk’icyamamare mu gufasha abandi.
Miliyoni 237 z’amafaranga y’iwabo yahaye ibigo by’imfubyi harimo n’impano zitandukanye yagiye avana mu bandi bahanzi bagenzi be, ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 31 mu Ugushyingo 2022.
Nyuma nibwo yaje gutangaza ko izo nkunga zose yahawe agomba kuzikusanya abinyujije muri Fondasiyo ye yise “David Adeleke Foundation”, maze agafasha ibigo by’imfubyi byo mu gihugu.
Umuhanzi Davido aherutse gutangaza ko yahawe impano y’isaha nshya ya Rolex, ayihawe na rutahizamu wa Atletico Madrid, Memphis Depay.
Ni impano ihenze cyane yamuhaye ubwo yaririmbaga mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 30 y’uyu mukinnyi ukomoka mu Buholandi.
Davido yashimangiye ko impano yahawe na Memphis Depay, ariyo yambere yakiriye ihenze kuko kuva kera ahubwo usanga ariwe uha abandi kurusha uko bajya bamuha.
Mu butumwa yashyize kuri story ye ya Instagram yagize ati: “Umuvandimwe yanguriye rolex ku munsi we w’amavuko! Ntabwo ndigera nakira impano, burigihe nabaye uwo guhora mpa abandi. Ndagukunda kandi ndagushimira cyane @memphisdepay.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|