Danny Vumbi yabonye akazi akesha uburyo yitwaye ku rubyiniro
Umuhanzi Danny Vumbi yahawe ikiraka cyo gukorera umushoramari indirimbo yamamaza ibikorwa bye, abikesha uko yitwaye ku rubyiniro i Karongi.

Semivumbi Daniel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Danny Vumbi, yatangarije Kigali Today ko yatahanye akazi akesha uburyo yitwaye i Karongi.
Yagize ati “Mfite akazi mu kanya ko kwandika indirimbo ikomeye kandi akazi nkabonye kubera uko nitwaye.”
Danny Vumbi yakomeje agira “Nkiva kuri stage (urubyiniro), hari umugabo wansabye ko nzamukorera indirimbo yamamaza, ansaba ko nzamuca amafaranga nshaka. Twahanye gahunda yo gutangira akazi.”
Mu magambo make, Danny Vumbi yavuze ko ari umushoramari wishimiye uburyo yitwaye.
Yagize ati “Kuri ubu, nta byinshi natangazaho kuko igikorwa kitaratangira. Ni umushoramari wishimiye kumbona ku nshuro ya mbere no kubona uburyo nitwaye ku rubyiniro.”
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga mu myandikire y’indirimbo ndetse n’uburyo ibihangano bye biba bikoze.
Danny Vumbi kandi akunda kwandikira indirimbo abahanzi batandukanye bo mu Rwanda. Muri zo, harimo izakunzwe cyane nka “Ntibisanzwe” ya King James, “Ntundize” ya Bruce Melody, “Active love” y’itsinda rya Active, “Niko nabaye” na “Fata Fata” za Dj Zizou n’izindi.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkurikije ubuhanga Danny Vumbi afite,nukuntu mubusanzwe afite Bachelors Degree mubijyanye nuburezi, namusabira akazi muri IPRCs ko kwigisha abana bato bashaka kuzamura impano zabo muri muzika, bagatangirira mukwiga imyandikire yindirimbo. Danny keep it up
danny urashoboboye nuko batumva
Ongeraho iyitw kundunduro ya social mula ewana uyumugabo ni umuhanga
Dany courage ark igikombe nicya Urban boys
Danny numuhanga kabisa uwo mushoramari yagize uguhitamo neza.
Uyu muhanzi ni umuhanga pe, inganzo ye yuzuye ubuhanga n’ubunyarwanda, ishimisha abato n’abakuru ,nuko byabaye umuco ko ntawe utsinda iri rushanwa rya PGGSS agiyemo ku nshuro ya mbere ubundi yari abikwiye. Uyu mushoramari arebye kure.
NIBYIZA CYANE AMAFARANGA SIYO YABAHUJE AHUBWO UBUHANGA BWE NUBURYO YITWAYE NIBYO BIMUHESHEJE AKO KAZI GUSA NAKOMEREZE AHO AKORESHE NEZA AYO MAHIRWE ABONYE