Danny Vumbi wo muri “The Brothers” asobanura impamvu asigaye aririmba wenyine
Umuhanzi Danny Vumbi, umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi “The Brothers”, atangaza ko kuba muri iyi minsi asigaye aririmba indirimbo nyinshi wenyine (solo) bimufasha kuko ngo hari igihe ajya kuririmba indirimbo akabura bagenzi be ngo baririmbane.
Danny Vumbi ubundi witwa Semivumbi Daniel akunze kumvikana mu ndirimbo nyinshi aririmba wenyine kuburyo yitegura no gushyira ahagaragara alubumu yitwa “Umudendezo” y’indirimbo ze bwite tariki 01/12/2012.
Aracyaririmba muri “The Brothers” ariko hari igihe bimugora kubona bagenzi be baririmbana nk’uko yabitangarije Kigali Today ubwo yari ari i Nkumba, mu karere ka Burera.
Agira ati “ndakora carière solo (kuririmba wenyine) kubera ko hari uburyo byabaga ngombwa ko ndirimba indirimbo ariko nkabura bagenzi banjye nkaba ntaririmba indirimbo ya groupe jyenyine ariko ubungubu nsigaye ndirimba ni nayo mpamvu ndi hano jyenyine kuko hari indirimbo naririmbye jyenyine. Birimo kumfasha kandi ndanabyishimiye”.

Indirimbo yaririmbiye i Nkumba mu itorero ry’indangamirwa mu bucuruzi tariki 03/09/2012 yitwa “Hanga Umurimo”. Ni iye bwite, ikaba arinayo yatsinze irushanwa ryateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ryabaye mu mwaka wa 2011 nk’uko Danny abisobanura.
Danny akomeza avuga ko kuri ubu ategura gukora amashusho (clip video) y’indirimbo ze kuko afite indirimbo nyinshi ariko akaba nta mashusho yazo afite.
Ubwo twamubazaga icyo itsinda “The Brothers” riteganya muri iyi minsi, yirinze kudutangariza byinshi. Yagize ati “Group ifite ama-projects yayo harimo no gusohora indirimbo, harimo no gukora ama-videos, ndumva tutabyinjiramo cyane”.
Danny ufite imyaka 34 y’amavuko arubatse afite umugore n’abana babiri umwe ufite imyaka irindwi n’undi afite imyaka itanu y’amavuko. Kuri ubu akora ubuhanzi bwe bwo kuririmba ndetse akanaba n’umunyamakuru kuri “Radio Authentique”.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Courage .ufite ijwi ryiza cyane .
Album ya Danny Vumbi yitwa UMUDENDEZO please!!!!!