Danny Vumbi arishimira gutoranywa ngo akore indirimbo y’intwari

Umuhanzi Danny Vumbi avuga ko ari we watoranyijwe mu bandi bahanzi ngo akore indirimbo y’intwari.

“Duharanire kuba Intwari” (kanda hano uyumve), ni indirimbo nshya y’umuhanzi Danny Vumbi yagiye hanze ku wa gatanu tariki 22 Mutarama 2016 ikaba ari indirimbo irata ubutwari bw’Intwari z’u Rwanda.

Danny Vumbi yakoze indirimbo ku butwari bw'Abanyarwanda.
Danny Vumbi yakoze indirimbo ku butwari bw’Abanyarwanda.

Mu kiganiro KT Idols cya KT Radio, Danny Vumbi, yagize ati “Kuba ari njye bahisemo ni ikintu gikomeye cyane, ntekereza ko ari na zo nzozi z’abahanzi benshi kumva ko abagutega amatwi bashobora guha agaciro akazi ukora.”

Yakomeje avuga ko abibonamo kugirirwa icyizere no guha agaciro ibihangano bye n’ ubuhanzi bwe.

Ati “Bansaba gukora iyi ndirimbo ni ikintu nishimiye cyane rwose ku buryo ntigeze ntekereza no kubijyanye n’amafaranga cyane, ahubwo numvise ari ikintu nishimiye, ndetse nishima kurushaho ubwo nari nkimara kuyirangiza bayishimiye.”

Avuga ko gukora iyo ndirimbo yabisabwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Intwari maze ngo abibemerera abifata nk’ubwitange aho gutekereza ku kiguzi.

Muri iyo ndirimbo, Danny Vumbi, agira ati “Kuva cyera na kare intwari twazivuze ibigwi, twazivuze imyato tuzitura impakanizi, zambitswe imidende, zambikwa impotore, zicanirwa uruti kuko zari inyemazi.”

Agaragazamo kandi ko umuco w’ubutwari ari umurage mu rwa Gasabo, ukaba uruhererekane rudasiga n’ubuvivi ndetse akanavugamo ko umuco w’ubugwari mu Rwanda wimwe icumbi, agakomeza asaba abakibyiruka gufatira urugero ku ntwari z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UWOMWANA,NDAMWEMERA,KUBIHANGANO,ATUGEZAHO,MURAKOZE,NAKOMEZE,TURAMUSHIGIKIYE

NTIRIVAMUNDA,XAVEUR yanditse ku itariki ya: 1-02-2016  →  Musubize

Wawuuuu Dany ! It is very congratulable achievement. How lovely it is in listening .

OSAGA yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka