Danny Vumbi afasha abahanzi batandukanye abandikira indirimbo zigakundwa
Umuhanzi Danny Vumbi atangaza ko yishimira ko zimwe mu ndirimbo yandikira abahanzi batandukanye bo mu Rwanda zikundwa bigatuma n’abandi bahanzi bamwitabaza.

Uyu muhanzi avuga ko amaze kwandikira indirimbo zirenga 20 abahanzi bo mu Rwanda. Uwo mwuga ngo yawutangiye akiririmba mu itsinda ry’abaririmbyi yabarizwagamo rya The Brothers.
Zimwe mu ndirimbo yanditse zigakundwa harimo Niko Nabaye ya Zizou Alpacino Ft All Stars, Fata Fata, Ku ndunduro ya Social Mula, Agatege ya Charly na Nina, Active love y’itsinda Active na Ntundize ya Bruce Melodie.
Kuri zo hiyongeraho Ntibisanzwe ya King James, Amahitamo ya Social Mula n’Igikuba” ya Oda Paccy aheruka gushyira hanze.
Danny Vumbi avuga ko yandika amagambo gusa cyangwa agafasha n’uwo yayandikiye kuyishakira injyana. Ahamya ko kwandika izo ndirimbo bimwinjiriza amafaranga nubwo hari izo atangira ubuntu.
Mu myaka itatu ishize, indirimbo yandikiraga umuhanzi akamwishyura ibihumbi 50RWf, ubu asigaye ayandika bakamwishyura 500RWf.
Danny Vumbi ahamya ko mu mafaranga yinjiza mu muziki, kwandika indirimbo bimwinjiriza ku kigero cya 20%.
Akomeza avuga ko kandi ashimishwa no kubona indirimbo yandikiye umuhanzi runaka ikundwa mu Rwanda.
Agira ati “Ndabyishimira cyane iyo zikunzwe cyane. Nka Social Mula ari mu bahanzi ndimo gushima cyane kuko ahantu hose arabivuga ati ‘Danny Vumbi yaramfashije. Ni ikintu njye ndimo kwishimira.”
Impano yo kwandika indirimbo ayikomora ku kwandika imivugo n’ibisigo yakoraga mbere yo kwinjira mu muziki. Ariko ngo mu muryango we bamubwira ko hari sekuru we wacurangaga inanga.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
DANN VUMBI NDA MUKUNDA KANDI NAKOMEREZE AHO NDABIMENYE,MURAHOZE.
Danny Felicitation kubona winjiza rhytme y’i kikongomani mu muziki nyarwanda. Impala zayitangije mu ndirimbo NAUMIA MOYONI JUU YA USO WAKO. nYUMA ABAROKORE BARAYIFASHISHIJE. iYO RHYTME
niyitwa MUTWASHI YO mu chiluba , Haba LUBA du Katanga na Luba du Kasai. KOMEREZAHO. Abavieux turi abadanger
ntibyiza ariko aba akototoje uwo yandikiye indirimbo kbs
agomba kubivuga kugirango tumenye ubuhanga bwe n’abandi babikeneye babe bamwiyambaza ari mu kazi natwe bidufitiye inyungu kuko twamurangira abakeneye service ze niba utabikeneye kuki wafashe umwanya wawe wo kubisoma? jya uvuga ibiri ngombwa wowe Bolingi naho guca intege nibyo bitadufitiye inyungu na gato muri make ibyo wanditse ntawe bifitiye inyungu kandi nawe ubwawe nta nyungu bigufitiye congrats dannyyy twishimye kumenya ayo makuru
Kuba yandika indirimbo ni byiza arko nta mpamvu yo kuza kubivugira aha kuko ntawe bifitiye inyungu uretse we nabo yandikira.
Cong to Danny vumbi cz he is raise up our industriel music as proffessional one God blss guy