Danny Nanone yatunguwe no kuba yarahamagawe muri PGGSS season 2
Ubwo batangazaga amazina y’abahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatanira gutsindira PGGSS season 2, abantu benshi batunguwe no kumvamo Danny Nanone ariko sio bonyine kuko nawe ubwe byamutunguye.
Mu kiganiro twagiranye tariki 05/02/2012 yagize ati “Cyakora nanjye byarantunguye cyane. Byanyeretse ko koko ibyo nakoze bitapfuye ubusa. Icyo nagombaga gukora naragikoze n’ubwo nteganya gukora byinshi. Abafana ubu ni igihe cyabo baramutse bamfashije nibwo nakora ibintu bidasanzwe. Nibantore kugira ngo babibone”.

Nubwo yatowe mu bahanzi bane bitwaye neza kandi bakunzwe muri Hip Hop, muri iyi njyana abantu benshi bahaga amahurwe P-Fla, Fireman, Tuff Gangz, Neg- G, Lil G, Diplomate n’abandi.
Danny Nanone kandi yatunguranye cyane ubwo yazaga mu bahanzi bakora Hip Hop barimo guhatanira Salax Awards.
Danny Nanone ni umwe mu bahanzi bazamutse vuba kandi bazi gukora cyane akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo Igikwiye yakoranye na Sandrine, Iri joro yakoranye na Christopher, Inshuti hamwe na Knowless n’izindi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
big up danny nanjye byaranshimishije cyane pe!kandi courage tukuri inyuma muri byose na nyagasani azabigufashamo inshallah my friend bzzzzzzzzzzzzzzzzz