Danny Nanone ngo umukobwa yifuza si inzobe cyangwa igikara
Umuraperi Danny Nanone atangaza ko umukobwa yifuza wazamubera umutima w’urugo ari umukobwa w’umutima aho kuba asa n’inzobe cyangwa igikara gusa.

Uyu muhanzi wo mu Rwanda avuga ko ibyo bituma iby’urukundo abigendamo buhoro kugira ngo abanze ashoshoze.
Ahamya ko umutima w’umukobwa ariwe agenderaho aho kugendera ku kuba asa n’inzobe cyangwa igikara.
Danny Nanone ni umwe mu bahanzi nyarwanda badakunze kuvugwaho iby’urukundo, ariko ngo afite impamvu ikomeye ibimutera.
Agira ati “Navuga ko hari ibintu bimwe na bimwe mpa umwanya cyane kurusha ibindi kandi nzi neza ko urukundo ari kimwe mu bishingirwaho kugira ngo umuntu abe umuntu cyangwa se uzakore umuryango. Nibaza ko atari ikintu cyo gukinisha.
Impamvu ahari mbigendera kure ni uko mbyitondera cyane kugira ngo ntazabijyamo bigasa n’aho mbikinishije kandi nagakwiriye kubiha agaciro kugira ngo byubake ahazaza hanjye.
Ibyo mba ndi gukora byose mba ngira ngo ahazaza hanjye n’umuryango wanjye hazabe heza.”

Nubwo avuga gutyo ariko hari amakuru yavuzwe mu myaka yashize ahamya ko yaba yarabyaranye umwana n’umukobwa bari inshuti. Uyu muhanzi ariko we ntiyemera iby’ayo makuru.
Yigeze kandi kuvugwaho kuba mu rukundo na Miss Fiona ariko birangira bagaragaje ko byari ukumufasha gusa mu kwamamaza indirimbo ye “Imbere n’inyuma”.
Danny Nanone akomeza avuga ko atari mu rukundo gusa agenda buhoro ngo ahubwo no mu muziki atwara ibintu gahoro kugira ngo azakore igikorwa kigaragara.
Agira ati “Navuga ko nsigaye ngira ubwoba bwo gukora ikintu kubera ko nifuza gukora ikintu kirenze ibyo nakoze kandi cyane kubera ko namaze kubona ko byose bishoboka.
Umuhanzi w’umunyarwanda ashobora kugera ku rwego mpuzamahanga cyane, ubu dufite imyumvire irenze iyo twari dufite mbere.
Rero ngerageza noneho kugerageza gutwara ibintu gake kugira ngo nkore ibintu bifite ireme bishobora no kuzamara igihe kurusha ibyo twakoze mu gihe cyashize.”
Akomeza avuga ko ari ngombwa ko abahanzi bo mu Rwanda bareba kure bakagira inzozi zo kugera ku rwego mpuzamahanga bakareka kureba gusa kumenyekana mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
njye.maze.kumubonera.umuzungu.namaze.kumenya.ko.ariwe.ashaka
Danby.we.ufite.ibyushaka.shaka.inzobe.nkange.nkumusaza.nabiguhitiramo.Nina.wanze.turakurebera.umuzungu.muri.Uganda
uwo mwana bamuvugaho niba, aruwe yamweye koyaba agize neza kurushaho.
Ucunge Utazima Uzi Ngo Urigutwara Ibintu Gake.
hahaha! dany uzigushishoza kbs
kbx nakomereze aho tumur unyuma!!!!
umusaz Danny ibyo nibyo kbx
rwose.nyamweru.arayishaka.nukoyanga.kubivuga.hhhhhhh
niba adashaka inzobe cyangwa igikara arashaka nyamweru kuko nibo atavuze ubwo rero nizimushake
Dann ibyavuze nukuri ibintu nukwitonda umuntu agatwara gake
Danny Ni Umuhanga Pe