Dada Cross yagarutse mu Rwanda kurangiza zimwe mu ndirimbo ze yasize akoze
Umuhnzikazi Dada Cross usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda, mu gihe nta gihe gishize ahavuye. Aje kurangiza indirimbo ze yasize muri studio zitarangiye.
Dada Cross waherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa kane uyu mwaka, yageze ku kibuga cy’Indege i Kanombe mu cyumweru gishize tariki 18/08/2012, ku isaha ya saa Mbiri za nijoro.
Dada Cross arishimira ibyo amaze kugeraho n’ibyo abahanzi Nyarwanda bamaze kugeraho muri rusange.
Agira ati: ‘‘Ubu nicyo gihe cyo kugira ngo isi iboneko u Rwanda rufite abahanzi bashoboye kimwe n’abandi bose kandi bashobora gukora ibyiza kimwe n’abandi bahanzi bose bo ku isi’.
Akomeza avuga ko ashimira cyane cyane amakompanyi (Companies) zigenda zifasha abahanzi b’Abanyarwanda mu bikorwa byo kubateza imbere, aboneraho no gushima Primus Guma Guma Super Star itegurwa na Bralirwa ku bufatanye na East African Promotors.
Ahamya ko ibi bikorwa bihesha agaciro umuhanzi Nyarwanda iyo ava akagera.
Dada Cross kandi arishimira uburyo abafana be badahwema kumugaragariza ko bamwishimiye, ati : ‘‘Nhsimishwa cyane n’ukuntu abafana banjye bangaragariza urukundo.
Sinshidikanya ko aribyo bimpa ingufu zo gukora cyane. Abafana banjye ndabakunda kandi ninbo batumye mba Dada Cross’.
Dada Cross yiyemeje gukomeza kujya agaragara muri filime kuko yasanze gukina filime nabyo biri mu mpano afite. Aheruka kugaragara akina muri filime ‘‘Tuzibanira’’ yigisha ku ihohoterwa ry’abari n’abategarugori muri Afurika.
Mu bijyanye n’ibikorwa bye bya muzika, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘‘Bounce’’ ari indirimbo yakoreye muri Atlantic Records, studio yo muri Amerika we ubwe ahamya ko kuba yarashoboye kuyikorayo ari inzozi ze zabaye impamo, dore ko iyo studio ikorerwamo n’ibihangange muri muzika.
Arateganya kuzamurikira Abanyarwanda iyi ndirimbo mbere y’uko azayimurikira muri Amerika. Dada Cross kandi anafite gahunda yo kuzamurika alubumu ye ya mbere yise ‘‘Umwana’’.
Nk’umuhanzikazi uririmba injyana ya Hip Hop, Dada Cross nawe yitabiriye igitaramo cyo kumurika alubumu ‘‘Miss President’’ ya Paccy cyabaye uyu munsi tariki ya 24.5.2012.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|