Cyusa yakoze indirimbo yatuye Nyirakuru akesha ubuhanzi

Cyusa Ibrahim uri mu bahanzi bihebeye umuziki gakondo, yasohoye indirimbo yise ’Muvumwamata’, yatuye Nyirakuru watumye atangira kuba umuhanzi.

Cyusa Ibrahim
Cyusa Ibrahim

Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka Muhoza wanjye na Marebe yasubiyemo, ndetse n’izindi zirimo nka Imparamba, ubwo yaganiraga na Kt Radio, yavuze ko iyi ndirimbo kandi yanayitiriye album ye ateganya gusohora.

Yagize ati "Iyi ndirimbo impamvu nayitiriye album, nayituye Nyogokuru, kandi yanyinjije mu buhanzi bwanjye, ni we watumye ntangira kuba umuhanzi, ni uburyo bwo kuyimutura."

Cyusa avuga ko iyi ndirimbo kuyita Muvumwamata, yayikoze mu rwego rw’igisingizo yakoreye Nyirakuru, akesha kuba uyu munsi ari umuhanzi umaze kugira izina ku rwego rukomeye mu njyana Gakondo.

Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati "Izihirwe neza Muvumwamata, ineza yawe ni inzirabwandu, cyambu cy’Imana cy’aheza, ntajya agira umwaga muze. Ndavuga umumararungu mvomaho inganzo. Twe bene inganzo tumuririmbe bishyire kera, ubugwaneza si ubwo yisiga, abatamuzi muzamubwirwa ko ari ikirenga dutezeho abandi."

Cyusa Ibrahim ntabwo ari ubwa mbere akoze indirimbo akayitura umubyeyi we, kuko no mu 2021 yashyize hanze indirimbo yise ’Mama’ yavugaga ibigwi bya mama we wamureze wenyine, ariko agakora iyo bwabaga, ku buryo nta kintu yigeze amuburana mu buzima.

Mu gihe amaze atangiye gushyira hanze ibihangano, amaze gukora indirimbo zirimo ’Umutako’, ’Mbwire nde’, ’Rwanda Nkunda Migabo’, ’Umwitero’ ndetse n’iza kera yasubiyemo nka ’Imparamba’, ’Muhoza wanjye’, ’Umwiza’ n’izindi.

Reba indirimbo Muvumwamata ya Cyusa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka