Cyusa yahuje imbaraga na Mpano mu ndirimbo ‘Rusanga n’Izayo’ ishyigikira urukundo rw’Igihugu

Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ’Rusanga n’Izayo’, aho yafatanyije na Layan Mpano, umunyamuziki gakondo w’ahazaza heza mu rugendo rw’iyi njyana.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na KT RADIO yagarutse kuri iyi ndirimbo ansobanura ko ifite ubutumwa bw’urukundo rw’igihugu ariko kandi bikajyana no gukomeza gushyigikira injyana gakondo.

Cyusa yasobanuye kandi ko izina Rusanga ribitse amateka y’ubutwari n’umuco wo guharanira ubumwe. Ati: “Rusanga n’izayo ni indirimbo yo hambere irimo gukunda igihugu. Rusanga yari impfizi y’umwami, iyo ingabo zajyaga ku rugamba Rusanga yagumaga mu marembo itegereje ko ingabo zitahuka ngo izisanganire nk’ikimenyetso cy’intsinzi y’urugamba.”

Cyusa akomeza avuga ko akamaro ka Rusanga, ari isomo ry’uko gukunda Igihugu bisaba kwihangana, gukorera hamwe no gushyigikirana mu bihe bikomeye. Ati: "Iyi ndirimbo tabwo ari umuziki gusa, ahubwo ni ubutumwa bw’umuco n’amateka byahurijwe mu njyana gakondo."

Uyu muhanzi wihebeye injyana gakondo yasobanuye icyatumye ahitamo gukorana na Layan Mpano avuga ko guhuza imbaraga zabo bitari mu nyungu z’ubucuruzi, ahubwo ko bigamije kugera ntego yo gushyigikira no gukomeza umuco gakondo.

Yagize ati “Gufatanya na Layan bivuze gushyira hamwe kwa bene gakondo kuko tugomba kunga ubumwe tugafatanya kuzamura iyi gakondo.”

Yakomeje avuga ko Layan asanzwe ari n’umuhanzi mwiza kandi akora gakondo y’umwimerere itavangiye, no kuba akiri muto kandi afite ahazaza heza muri iyi njyana gakondo cyane ko ikeneye gufatanya no gushyigikirana kugira ngo irusheho gukomera no gukundwa n’urubyiruko rw’iki gihe.

Indirimbo ’Rusanga n’Izayo’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Jimmy Pro, inononsorwa na Bob Pro. Ni mugihe amashusho yakozwe na Shimwa Clement.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka