#COVID19: Inzara itumye Eddy Kenzo agwatiriza imodoka ye anatabaza abafana be
Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda, aratabaza ko agiye kwicwa n’inzara kubera gahunda yo kuguma mu rugo, akanatakira abafana be ngo bamufashe nibura bamwoherereze amafaranga batware imodoka yari asanzwe agendamo.
Edrissah Musuuza ukoresha amazina ya Eddy Kenzo mu muziki wa Uganda, amaze iminsi ari muri Côte d’Ivoire aho yagiye agiye mu kazi ko kuririmba, ariko yarahageze arangije akazi ke, igihugu cye gitangaza ko ingendo zose zihagaritswe kubera gahunda yo gukumira icyorezo cya COVID-19, ndetse ubu na Côte d’Ivoire arimo nta muntu ushobora gusohoka mu nzu.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, byabanje gutangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports ko Eddy Kenzo atamerewe neza aho ari muri Hotel kuko amafaranga yamushizeho.
Icyo gihe yabwiye umunyamakuru wa Uganda ko amahirwe yagize ari uko yaje kubona umukobwa umwe w’umugandekazi ushobora kumutekera, ariko ubundi atamerewe neza.
Ku itariki 14 Mata 2020, Leta ya Uganda yongeye iminsi 21 ku gihe cyari gisanzwe cyo kuguma mu rugo, bikavuga ko iki gihe kizarangira hagati muri Gicurasi.
Ubwo iki gihe cyari kikimara kongerwa, Eddy Kenzo ukiri muri Côte d’Ivoire yahise yandika kuri Twitter ye ati “Nabonye Perezida yongeraho iminsi 21 kandi jyewe ndenda gupfa bavandimwe. Ni nde wanyoherereza amafaranga kuri Western Union? Ndamuha imodoka yanjye, naho ubundi merewe nabi.”
Yongeraho ko aho muri Côte d’Ivoire bageze ku barwayi 700.
Umuhanzi Eddy Kenzo yabwiye itangazamakuru rya Uganda ko icyamugoye cyane mu buzima bwo kwibana muri Côte d’Ivoire ari ukwitekera, ibi na byo bikaba byaramuhenze cyane kuko byabanje kumusaba kujya agura ibiryo.
Yagize ati “Nagize ibyago byo gukurira mu buzima bwo mu muhanda ku buryo ntazi ibyo guteka.”
Ubwo yavuganaga n’ibinyamakuru bya Uganda mu cyumweru gishize, yavuze ko yari asigaranye udufaranga duke cyane ku buryo tugiye kumushirana.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuvandimwe niyihangane ibya atari azi arabimenya kubera ubuzima
Ngo icyamugoye ni ukwitekera!!!!eddy kenzo we uri umutesi