Costa Titch yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira 12 Werurwe 2023, nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakazwa amakuru y’urupfu rw’icyamamare mu njyana ya Amapiano ikunzwe n’urubyiruko muri iyi minsi, Costa Tsobanoglou, wamenyekanye mu muziki nka Costa Titch.

Costa Titch yitabye Imana
Costa Titch yitabye Imana

Costa Titch w’imyaka 27 y’amavuko, yaguye ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cya Ultra Music Concert i Johannesburg mu gihugu cye cya Afurika y’Epfo, akaba yabanje kugwa bwa mbere arahagurutswa, mu kanya gato arongera aragwa, abo bari kumwe babona bikomeye akurwa ku rubyiniro birangira yitabye Imana.

Uyu muhanzi yaherukaga gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Konvict Culture, yashinzwe na Akon, baherutse no gusubiranamo indirimbo Big Flexa, yaguye ku rubyiniro arimo gucuranga.

Urupfu rwe rwashenguye benshi hirya no hino ku Isi, by’umwihariko abanya Afurika y’Epfo bari bakiri kuzirikana urupfu rwa AKA, na we wishwe arashwe ku ya 10 Gashyantare 2023, bakoranye album yiswe ‘You’re welcome’ muri 2021.

Costa yari inshuti y'umuhanzi AKA na we uherutse kwitaba Imana
Costa yari inshuti y’umuhanzi AKA na we uherutse kwitaba Imana

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba ari uburwayi cyangwa ikindi cyaba cyateye urupfu rw’iki cyamamare.

Reba imwe mu ndirimbo ze:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana imwakire mubayo kuko ntiyari mubi

Claude yanditse ku itariki ya: 13-03-2023  →  Musubize

Sad News such young Talent May his soul rest in peace!

NByiza yanditse ku itariki ya: 13-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka