Clarisse Karasira yibarutse umuhungu

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Clarisse Karasira usigaye utuye muri Amerika n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana w’umuhungu, maze bandika ko bahaye Imana icyubahiro ndetse bashimira abantu babasengeye.

Mu butumwa Clarisse Karasira yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati “Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’Igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware nanjye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi”.

Muri ubu butumwa bwanditse munsi y’ifoto igaragaza intoki z’umwana n’ibiganza bibiri by’abantu bakuru, yongeyeho ko amazina y’umwana azatangazwa nyuma nk’uko bigenda mu muco Nyarwanda.

Ati “Amazina azatangazwa nyuma y’umuhango wo kurya ubunnyano no kwita izina, nk’uko twabikorewe”.

Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, tariki 01 Gicurasi 2021, umuhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tu nagerwa nagahunda namakuru meza mutugezaho ni sosthene from ruhango

sosthene yanditse ku itariki ya: 15-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka