Clarisse Karasira ni we wahagaritse gukorana na Alain Muku

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wari umaze umwaka umwe afashwa na Alain Muku yahisemo kumusezera abinyujije mu nyandiko, bifashishije itangazo bemeranyijweho bavuga ko ubu Karasira atakibarizwa mu bakorera umuziki mu nzu yitwa Boss Papa ya Alain Muku.

Itangazo ryemeza ugusesa aya masezerano ryasomewe imbere ya Camera amashusho anyuzwa ku rubuga rwa YouTube rwa Boss Papa, risomwa n’uwitwa Amandine ukorana na Alain Muku, ari kumwe na nyirubwite Karasira.

Iri tangazo ryari rigizwe n’amagambo macye ryagiraga riti “Ubuyobozi bwa Boss Papa Label buramenyesha muri rusange abakunzi b’indirimbo ndetse n’abakunzi by’umwihariko b’ibihangano by’umwimerere Nyarwanda, ko kubera impamvu ze bwite, umuhanzi Karasira Clarisse yasabye gusesa aya masezerano yo kumuhagararira mu buhanzi, yari afitanye na Label Boss Papa.”

Nyirubwite Karasira na we yasomye igice cya nyuma cy’iri tangazo kigira kiti “Nyuma y’iri tangazo rero rishyizwe ahagaragara n’impande zombi, ndabamenyesha ko ntakibarizwa muri iyi Label ya Boss Papa.”

Amakuru Kigali Today yaje kumenya ni uko ibaruwa yo gusezera kuri Alain Muku, yari imaze icyumweru kirenga yanditswe na Karasira, ndetse ngo yashakaga ko itangazo riba ryarasomewe rubanda mbere y’uyu munsi ryasomewe.

N’ubwo nta hantu hazwi uyu muhanzi agiye guhita yerekeza, biravugwa ko hari abantu bakunda ibihangano bye baba mu mahanga bifuza kumufasha atakiri mu biganza bya Alain Mukuralinda.

Karasira ni umuhanzikazi wari ufite amasezerano atandukanye cyane n’aya Nsengiyumva François(Igisupusupu) bari kumwe muri Boss Papa, kuko nk’indirimbo ze zose yazishyiraga ku rubuga rwe bwite rwa YouTube, mu gihe indirimbo za Nsengiyumva Francois zose zajyaga ku rubuga rw’ikigo cya Alain Muku kimwe n’abandi bahanzi bafashwa n’inzu ya Boss Papa.

Mu gihe cy’umwaka bari bamaranye, Inzu ya Alain Muku yafashije Karasira gukora zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana zirimo Kabeho yari aherutse gushyira hanze, Intamenya, Ubuto, Ntizagushuke, n’izindi zatumye uyu muhanzikazi aba icyamamare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka