Ciney yasohoye karindari izorohereza abakunzi be kumutera inkunga
Umuhanzikazi akaba n’umunyamakuru kuri KFM, Uwimana Aisha uzwi ku izina rya Ciney, yashyize ku isoko karendari y’uyu mwaka wa 2014 igaragaza amafoto ye mu bihe bitandukanye biranga umuco nyafurika ndetse anashyiraho n’ubutumwa butandukanye bujyanye na buri kwezi k’umwaka.
Intego nyamukuru yo gukora iyi karindari yifuzaga kurushaho kwegera abafana be ashaka udushya twarushaho kubashimisha no kumva ko bari kumwe nawe igihe cyose, uko bareba itariki kuri karendari akaba ari nako babona uburyo abakunda.
Mu kiganiro twagiranye n’uyu muraperikazi, kuri uyu wa kabiri tariki 7.1.2014 yadutangarije ko muri kamere ye yumva ashimishwa no guhanga udushya mu buzima bwe bwa buri munsi.
Yagize ati: “ubusanzwe mu buzima nkunda ibintu bya creativity na innovation, ni muri urwo rwego natekereje ngo nyuma y’indirimbo Tuma bavuga, Ndabaga, Dogoni n’izindi, ni iki nakora cyanyura abafana banjye?”

Kuri iyi karendari kandi hagiye hariho amagambo atanga ubutumwa bunyuranye bigendanye na buri kwezi.
Ciney yagize ati: “Natekereje gutangaho ubutumwa nabyo ni ubuhanzi, ariko bukaba ari ubutumwa buzajya bubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. kuri page ya mbere nagize nti: I got a vision naho kuri page ya kabiri nagize nti: Determination, n’ibindi.”
Yakomeje atubwira ko muri ubu butumwa yashakaga kwereka abafana be ko ushobora kwiyemeza ikintu hanyuma ugafata icyemezo kandi ukabigeraho.
Iyi karendari kandi ngo iri mu rwego rwo kurushaho kwimenyekanisha. Twifuje kumenya impamvu atashyizeho amagambo ya zimwe mu ndirimbo ze mu rwego rwo gutuma nazo zirushaho kumenyekana adusubiza ko yasanze ari byiza ko yashyiraho ubutumwa busanzwe kurusha indirimbo kuko nabwo ari ubuhanzi kandi bukenewe mu buzima bwa buri munsi.

Imyenda Ciney agaragara yambaye kuri iyi karendari yakozwe na “Inco Ltd” naho gukora karendari no kuyisohora (Design, printing) byo bikorwa Glotest Company.
Iyi karendari iragura amafaranga 5000 y’u Rwanda. Ciney atangaza ko iki giciro kidahenze nk’uko bamwe babitekereza kuko kuyikora bihenze, ahubwo ko ari uburyo bwiza yahaye abafana be bwo kumutera inkunga.
Yongeyeho kandi ko uwakenera kugura nyinshi cyangwa se nk’abantu batanu bishyize hamwe bagabanyirizwa. Iyi karendari iraboneka muri Simba Super Market.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndaba inkunga yo kujya kwiga kuko ntabushobozi mfite
uyu mukobwa ni mwiza gutya?