Chris Brown arashakishwa n’inzego z’umutekano

Umuhanzi Christopher Maurice Brown uzwi cyane nka ‘Chris Brown’, arashakishwa n’inzego z’umutekano z’u Bwongereza, nyuma y’uko yagize uruhare mu mirwano yakomerekeyemo umuntu.

Chris Brown arashakishwa n'inzego z'umutekano
Chris Brown arashakishwa n’inzego z’umutekano

Chris Brown w’imyaka 33, bivugwa ko urugomo akurikiranyweho rwabereye mu kabyiniro kitwa Tape gaherere ahitwa i Hanover Square mu mujyi wa Londres, mu rukerera rwo ku ya 19 Gashyantare.

Polisi itangaza ko yahamagawe muri urwo rukerera ahagana saa kumi n’iminota mirongo ine (4h40), igasanga uwakorewe urugomo yari yakomerekejwe nyuma yo gukubitwa ibipfunsi n’imigeri, ndetse ahita ajyanwa kwa muganga.

Ikinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza, Daily Mail, gitangaza ko itsinda ryari kumwe na Chris Brown ryagiranye ubushyamirane n’umugabo utaratangajwe amazina, bamukubita icupa mu mutwe, akagwa hasi ndetse ubwo yajyaga guhaguruka bakamukubita imigeri n’ibipfunsi.

Ibi birego bizamutse nyuma yaho Chris Brown ategerejwe mu Bwongereza mu kwezi gutaha kwa Kamena, mu gitaramo kizabera muri O2.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza byanditse ko uyu muhanzi ashobora gutabwa muri yombi, aramutse agarutse muri iki gihugu.

Chris Brown muri 2009, ubwo yahamwaga n’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa umuhanzikazi Rihanna bakundana, yaje gufatirwa ibihano byo kutazongera kwinjira mu Bwongereza. Ibi bihano byaje gukurwaho mu 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka