Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ya Yvan Buravan wabisabye ataritaba Imana

Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ‘Gusakaara’ y’umuhanzi Yvan Buravan biturutse ku cyifuzo yabagejejeho ataritaba Imana.

Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ya Buravan
Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ya Buravan

Umuhanzi Burabyo Dushime Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Mu butumwa Chorale de Kigali yasangije abayikurikira kuri Twitter buherekejwe n’iyo ndirimbo basubiyemo, yavuze ko babikoze nk’uko Yvan Buravan yabyifuje.

Bagize bati “Nk’uko umuhanzi Yvan Buravan yari yarabyifuje, Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ‘Gusaakaara’ y’uyu muhanzi; ikaba izajya ahagaragara mu gitaramo cya ‘Christmas Carols Concert’ kiba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022”.

Iyi ndirimbo ‘Gusaakaara’ cyo kimwe n’iy’igikombe cy’Isi, ni zimwe mu ziririmbirwa abitabira igitaramo Chorale de Kigali yateguriye abakunzi bayo.

Ibi byagarutsweho na Shema Christian, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, agira ati “Ni uruhisho dufitiye abakunzi bacu bazitabira igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu, bazaze ari benshi nk’uko bisanzwe, indirimbo twasubiyemo ya Yvan Buravan, bazayumva ndetse tuzabaririmbira n’iy’igikombe cy’Isi”.

Christmas Carols Concert, ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Chorale de Kigali mu rwego rwo gufasha abakunzi bayo kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka neza.

Iki kigiye kuba ku nshuro ya cyenda kikaba kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Yvan Buravan ni we wasabye ko Chorale de Kigali isubiramo indirimbo ye
Yvan Buravan ni we wasabye ko Chorale de Kigali isubiramo indirimbo ye

Iyi ndirimbo ‘Gusaakaara’ ya Yvan Buravan yatunganyijwe na Producer Madebeats ikaba iri kuri Album ya kabiri yise ‘Twaje’.

Amatike y’iki gitaramo amaze amezi abiri agurishwa ku bifuza kukitabira, ndetse imyanya isigaye ikaba ari mbarwa nk’uko Christian yabikomojeho.

Ku bifuza amatike bashobora gukoresha telefoni ngendanwa, bagakanda *939*3*2#.

Ibiciro ku bashaka kwitabira iki gitaramo bicaye mu myanya y’icyubahiro VVIP barishyura 25,000 Frw, mu gihe uzagurira itike ku muryango azishyura 30,000 Frw.

Mu myanya ya VIP ni 15,000 Frw mu gihe kugurira ku muryango ari 20,000 Frw naho imyanya isanzwe ni 10,000 Frw gusa ariko ugurira itike ku muryango arishyura 15,000 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka