Chorale Christus Regnat yataramiye Abanyakigali
Abitabiriye igitaramo cyateguwe na Chorale Christus Regnat cyaraye kibaye mu ijoro ryo ku itariki 19 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali batangaje ko indirimbo zaririmbwe zabanyuze umutima ndetse ko bagize ibihe byiza byo gusabana n’Imana.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb.Robert Masozera, Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’abandi.
Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umuhanzi Ishimwe Josh ndetse na Andy Bumuntu kinitabirwa n’abandi bahanzi barimo Massamba Intore, Jules Sentore.
Chorale Christus Regnat yavuze ko bakoze iki gitaramo mu rwego rwo kongera gutaramira abakunzi babo no kwishimira ibyo bagezeho mu myaka 17 ishize.

Perezida wa Chorale Christus Regnat, Mbarushiman Jean Paul yatangaje ko imyaka itatu yari ishize badakora igitaramo kubera ibibazo banyuzemo bijyanye na Covid-19.
Avuga ko iki ari igitaramo cya karindwi bakoze mu buryo bwa rusange kuva batangira ubutumwa bwo kuririmbira Imana.
Turuwumukiza Nadine yavuze ko yashimishijwe n’indirimbo zaririmbwe niyi Chorale ndetse ko abenshi mubakitabiriye bagafasha abaririmbyi guhanika mu majwi izo ndirimbo zaririmbwe.
Ati“Ubundi Imana ivuga ko iyo uririmbye uba usenze kabiri niyo mpamvu igitaramo n’iki kidususuruts imitima tugataha twishimye”.
Muri iki gitaramo baririmbye indirimbo zisaga 30, kandi bazifatiye amashusho ku buryo zizagenda zisohoka kuri Youtube yabo mu minsi iri imbere.
Zimwe muri izo ndirimbo harimo iyitwa Uhoraho ni Umwami,Roho yanjye singiza uhoraho, Nyaguharirwingoma, Allelluia Msifuni Mungu, The Lord’s Prayer, Exultate Just in Domino, Harirwa Inganzo n’izindi.

Indirimbo zaririrmbwe muri iki gitaramo inyinshi ziririmbwe mu Kinyarwanda hari iziri no mu Gifaransa ndetse no mu Giswahili n’icyongereza.
Ohereza igitekerezo
|