Charly na Nina ngo baryama amasaha ane ku munsi

Abaririmbyi Charly na Nina batangaza ko iyo bafite akazi kenshi kuryama babyibagirwa ku buryo ngo bashobora kuryama amasaha ane cyangwa ari munsi yayo.

Charly na Nina bahamya ko baryama amasaha ane gusa cyangwa ari munsi yayo
Charly na Nina bahamya ko baryama amasaha ane gusa cyangwa ari munsi yayo

Babitangaje ubwo bari mu kiganiro “Live with Chris and Caissy” cya KT Radio cyatambutse kuri uyu wa kane tariki ya 18 Gicurasi 2017.

Muri icyo kiganiro nibwo babajijwe niba akazi kenshi baba bafite gatuma babona umwanya wo kuryama ngo baruhuke.

Nina yasubije avuga ko hari igihe baryama amasaha ane gusa cyangwa ari munsi yayo bitewe n’akazi bafite. Yemeza ko ariko bitabahungabanya kuko ngo mbere y’uko bishyira hamwe bagakora itsinda ry’abaririmbyi barakoraga cyane.

Yagize ati: “Ndumva Imana yaraduhaye igihe gihagije cyo kuryama. Ikindi wagira ngo ibintu twaciyemo byari ukudutegura. Ibintu bya Guma Guma twarakoraga cyane.

Twe twakoraga kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu, kuva saa mbiri kugeza saa kumi n’imwe, rero uko gukora cyane, ngira ngo byari ukudutegura.”

Abo baririmbyi mbere y’uko baba abahanzi bazwi, babanje gukora akazi ko gufasha kuririmba (Backing) abaririmbyi bo muri Guma Guma Super Star.

Charly na Nina ubwo bari bari muri Studio ya KT Radio
Charly na Nina ubwo bari bari muri Studio ya KT Radio

Nina akomeza avuga ko gukora cyane no kuryama amasaha make cyane byabanje kubatera ubwoba.

Ati “Byabanje kudutera ubwoba bigitangira ariko ubu tubikora twumva bidushimishije.”

Akomeza avuga ko ariko atari buri gihe baryama igihe gito kuko biterwa n’iyo bafite igikorwa gikomeye gikeneye umwanya wabo cyane.

Agira ati “Nk’iyo hari nko kumenyekanisha indirimbo cyangwa se nka video yasohotse, cyangwa dufite nk’ibitaramo turi gutegura, kujya muri studio, nibwo turyama amasaha make ashoboka ariko bitavuze ko igihe cyose turyama amasaha ane.”

Charly na Nina bamaze iminsi mike bavuye muri Nigeria aho bamaze igihe kigera ku cyumweru. Bahamya ko bari baragiye kuruhuka no kureba uburyo ikirere cya muzika muri kiriya gihugu kimeze, bizabafasha kuba bakwinjira muri muzika y’aho.

Aba baririmbyi bavuga ko bavuyeyo bamaze gukorana indirimbo n’umuririmbyi wo muri icyo higugu witwa Orezi. Iyo ndirimbo biteganijwe ko izasohoka nyuma ya “Mfata” bamaze iminsi mike bashyize hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abobaririmbyi Ndabakunda Cyne Barimba Neza.

Umugwaneza Honorine yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

Nibakomeza gutya igihe kirekire bazasarura heart attack/stroke

Bamenya yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Abobakobwa nibajye baruhuka bitewe numwanya bafite doreko kuriyisi ntawurya akatamuvunnye kdi tubarinyuma jaabls

kwizera fred yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Nibajye baruhuka @ least 7.5 hrs/day. Dore bagiye gutukuza amaso bakiri impinja

Vianney yanditse ku itariki ya: 20-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka