Charly na Nina basubiye muri Uganda nyuma yo guhabwa impano na Perezida Museveni
Abaririmbyi Charly na Nina bakomeje guhirwa n’isoko rya muzika ryo muri Uganda ku buryo batumirwa mu birori bitandukanye ngo bajye gutaramira ababyitabiriye.

Mu minsi ishize abo baririmbyi baherutse muri Uganda, aho baririmbye mu bukwe bwari bwatashywe na Perezida Museveni.
Muri ubwo bukwe bararirimbye abantu baranyurwa bigera n’aho Perezida Museveni abakora mu ntoki nyuma abaha n’impano.
Nyuma y’aho bahise bagaruka mu Rwanda none ubu bongeye gutumirwa kujya gutaramira muri Uganda aho bagiye gutaramira ahitwa Emperial Royal, Club Play na Atmosphere kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Nzeli 2017.
Charly na Nina ndetse Dj Pius bahagurutse i Kigali berekeza mu gihugu cya Uganda mu ma saa sita zo kuri uyu wa kane tariki ya 07 Nzeli 2017.
Nina yavuze ko basubiye muri Uganda kuko bafiteyo abakunzi benshi ibyo kandi ngo bibafasha kwagura ibikorwa byabo.
Agira ati “Tuhafite (Uganda) ibitaramo bitatu! Dushima Imana kuba badukunda, dufite indirimbo nyinshi turi gutegura ndetse turi gukorana n’abahanzi benshi tuzagenda tubwira abakunzi bacu uko iminsi igenda iza.”

Akomeza avuga ko bakomeje guterwa ishema no kuba barararimbiye umukuru w’igihugu cya Uganda ndetse akabagenera impano.
Ati “Turakomeza gushima Imana! Impano twahawe ntawe tuzayibwira kuko tuyiziranyeho n’uwayiduhaye kandi yayiduhaye ipfundikiye ubwo rero ntabwo twatangaza igikubiyemo ntibibaho.”
Charly na Nina bazwi mu ndirimbo zitandukanye nka Owwoma, Face To face, Indoro, Mfata n’izindi.
Izo ndirimbo zikunzwe n’abatari bake muri Uganda ku buryo usanga zicurangwa kenshi mu tubyiniro no mu tubari.
Ohereza igitekerezo
|
nisawa murakoze
Nukuri nkigera murwanda nahise mpura na Nina and charly mpita mbakunda bitabaho soo ndashaka kubashyigikira uko imana izanshoboza kuko narabakunze cyane gusa Cong’s to charly na Nina
Dushimiye abo Bali b’Urwanda,bakomeje kwihesha agaciro, nditse nigihugu cyabo,coulage mubihangano byanyu.
baryohewe nakamuseveni NDA