Charly na Nina baratangirira gutarama muri Amani Festival kuri iki Cyumweru

Nyuma y’inkuru zavuzwe ko abakobwa, Charlotte uzwi nka Charly ndetse na Umuhoza uzwi nka Nina bari bagize itsinda Charly na Nina batandukanye, bongeye kwihuza ndetse bemeza ko basubiranye, bakaba bagiye gutangira ibitaramo.

Charly na Nina
Charly na Nina

Biteganyijwe ko baza gutaramira abakunzi babo mu gihugu cya Repuburika ya Demukarasi ya Kongo (RDC), mu gitaramo cyiswe Amani Festival.

Biteganyijwe ko abo bakowa bazaririmbira muri icyo gihugu guhera i saa cyenda n’igice kugeza saa kumi n’igice zo muri RDC, ku munsi w’ejo tariki ya 06 Gashyantare 2022.

Mu butumwa bashyize ku rubuga rwabo bagaragaza ko kwikingiza Covid-19 no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima aribyo bizakiza isi, akaba ari nabwo butumwa bajyanye muri icyo gihugu.

Bagize ati “Mureke duhangane n’iki cyorezo twese hamwe twubahiriza ingamba z’ubuzima, twikingize. Ntimwibagirwe ko kwikingiza ari ibintu by’agaciro kuko birinda wowe ubwawe bikanarinda abandi”.

Icyo gitaramo cyatangiye ku munsi w’ejo ku wa gatanu kirakomeza uyu munsi. Ejo ku munsi Charly na Nina bazaririmbaho bazatangirira kuri Fanfare de Kivu, hakurikireho Les Algues, Ngoma Ambassadors, Rina Crew, Charly na Nina, na Foyer Culturel de Goma hasoze Alesh.

AbO bakobwa bamamaye mu ndirimbo Indoro, Face to face n’izindi, bemeje ko batazongera gutandukana kandi barimo guteganya kwisunga abahanzi bakomeye muri Afrika, bagakomeza umuziki mu gushimisha abakunzi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yoo" mbega byiza bakobwa dukunda nimuze nikaribo icyuho cyimyaka 2 mukizimye nibigoma byinshi charly na nina ntimuzongere kutubabaza kandi nukuri tubarinyuma amajwi yanyu niyotumva tukanyurwa munakora korambo, ndabakunda bakobwa bez’.

Niyomukiza dorcas yanditse ku itariki ya: 28-02-2022  →  Musubize

wooooooooooh nibyigiciro cyane mugaruke mwongere mudutwikire pee kandi mwari mukumbuwe girls

try stunner yanditse ku itariki ya: 23-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka