Chameleone ntashyigikiye umuhungu we wagaragaye anywa ibiyobyabwenge

Jose Chameleone yavuze ko adashyigikiye kuba umuhungu we, Abba Marcus akoresha ibiyobyabwenge ariko ashimangira ko kumuciraho iteka atariyo nzira nziza kurusha kumuganiriza no kumugira inama yo kubireka.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwije amafoto y’uyu muhungu wa Jose Chameleone w’imyaka 20, arimo atumura ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Marijuna (Urumogi), aho bamwe batangiye kwamagana imyitwarire nk’iyo igayitse ku myaka afite.

Jose Chameleone mu kugira icyo asobanura kuri iyo myitwarire y’umuhungu we, yanenze abamwibasiye ariko avuga ko atakwifatanya na bo kuko ashobora kuba yaragize uruhare muri iyo myitwarire y’umuhungu we gusa ashimangira ko ibyo bidakwiye kuba impamvu yo kumucira urubanza.

Abba Marcus, uri mu kigero cy’imyaka 20, akaba asanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse gusangiza abafana amashusho ye amugaragaza ari kunywa urumogi ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza indirimbo ze. Aya mashusho yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe batangiye kwibaza ku mibereho ye n’ahazaza he.

Mu kiganiro yagiranye na NBS, Jose Chameleone yavuze ko yamaze kuganira n’umuhungu we kuri iki kibazo kandi ko adashyigikiye ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Nabonye umuntu ku mbuga nkoranyambaga avuga kuri Abba ushyira amafoto kuri Instagram anywa ibiyobyabwenge. Ntutekereze ko ntabimubwira ko ari bibi, sinemera ko ari imyitwarire myiza.”

Yakomeje agira ati: “Niba yarabyigiye kuri njye, njye narabiretse. Sinkinywa itabi, kandi sinanywa inzoga zikaze; nywa byoroheje nka byeri rimwe na rimwe kuko uyu munsi nabaye undi umuntu usanzwe.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka