Chameleone FM: Umugande agiye kubaka itangazamakuru ry’i Burundi
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone ukomoka muri Uganda, arateganya gutangiza radiyo nshya mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, mu mushinga ugamije guteza imbere umuziki, imyidagaduro n’umuco by’akarere, by’umwihariko hagamijwe gushyigikira abahanzi bato.
Amakuru avuga ko uyu muhanzi aherutse kugirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’u Burundi, harimo no guhura na Perezida Évariste Ndayishimiye, aho yamugejejeho igitekerezo cye cyo gushora imari mu itangazamakuru, by’umwihariko mu gutangiza radiyo izibanda ku muziki n’ibiganiro by’imyidagaduro.
Ibi biganiro byafashwe nk’intambwe ikomeye iganisha ku ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Iyi radiyo iteganyijwe gutangirira i Bujumbura, ariko ikazajya itambutsa indirimbo n’ibiganiro biva mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba birimo Uganda, u Rwanda, Kenya, Tanzania n’u Burundi.
Intego ni uguhuza umuziki w’akarere, gufasha abahanzi kumenyekana no gutuma ibihangano byabo bigera ku bafana benshi.
Jose Chameleone yavuze ko yahisemo u Burundi bitewe n’uko ahafite abafana benshi kandi umuziki we ukunzwe cyane, anongeraho ko ari igihugu gifite urubyiruko rufite impano nyinshi rukeneye urubuga rwo kugaragaza ibyo rushoboye.
Yagize ati "intego yanjye ntabwo ari ugushaka inyungu gusa, ahubwo ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro no gufasha impano nshya kuzamuka".
Uyu mushinga kandi uteganyijwe kuzatanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko rw’u Burundi mu nzego zitandukanye zitangazamakuru, zirimo abatanga ibiganiro, abatekinisiye, abanyamakuru b’imyidagaduro n’abandi bakozi ba radiyo.
Biteganyijwe ko iyi radiyo izatangira gukora mu gihe kiri imbere, nyuma yo kurangiza ibisabwa mu by’amategeko n’imyiteguro ya tekiniki, aho iyi radiyo yitezweho kuzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki w’Afurika y’Iburasirazuba no guha ijambo abahanzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|