Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda

Umuririmbyi w’icyamamare muri Afurika, Yvonne Chaka Chaka avuga ko n’ubwo akunze kuza mu Rwanda nta muziki waho azi.

Yvonne Chaka Chaka yifuza kumenya abahanzi bo mu Rwanda
Yvonne Chaka Chaka yifuza kumenya abahanzi bo mu Rwanda

Uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Afurika y’Epfo, yatangaje ibyo mu gihe ari mu Rwanda mu nama y’ikigega “Global Fund”, yiga ku bijyanye n’uburezi n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Yemeza ko ntacyo azi ku muziki wo mu Rwanda ku buryo ngo nta n’umuhanzi n’umwe azi. Gusa ariko ngo iyo yaje mu Rwanda abona ababyinnyi ba gakondo.

Agira ati “Mu by’ukuri nta kintu nzi ku muziki wo mu Rwanda gusa nifuza kugira icyo nywumenyaho.

Akenshi iyo nje mu Rwanda mbona ababyinnyi ni abahanga, gusa rwose nta muhanzi n’umwe nzi wo mu Rwanda ariko nakwifuje kuba nahura na bo byanshimisha.”

Akomeza avuga ko aramutse abonye ubutumire yataramira Abanyarwanda, kuko aheruka mu Rwanda aririmba ku isabukuru y’imyaka 100 y’Umujyi wa Kigali.

Yvonne Chaka Chaka avuga ko yishimiye u Rwanda n’Abanyarwanda uburyo buri mwaka usanga u Rwanda rwariyubatse mu ngeri zose ku buryo ngo rukwiye kubera urugero andi mahanga.

Yemeza ko amaze kuza mu Rwanda kenshi. Iyo ahageze abona impinduka nyinshi mu iterambere, akemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere akunda ku isi.

Agira ati “Iki ni kimwe mu bihugu nkunda cyane ku isi. Isuku, abaturage beza b’umutima mwiza, ibintu byose biri ku murongo, hari byinshi byo kwigira ku Rwanda. Kuba ibikorwa byacu tuza kubikorera hano na Global Fund ni ikimenyetso cyo gushimira.”

Akomeza ahamagarira Abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu cyabo no kugikunda.

Yvonne Chacka Chaka ukomoka muri Afrika y’Epfo, ari mu nama ya Global Fund ahagarariye umuryango yashinze yitwa “Princess of Africa, ugamije kwita ku buzima bw’umugore n’ubw’umwana.

Uyu muhanzi avuga kandi ko, agikomeje gukora umuziki ku buryo ngo kuri ubu ari gutunganya indirimbo ze zizaba ziri ku muzingo (Album) we munshya uzasohoka mu mezi abiri ari imbere.

Kuri ubu, ngo yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania witwa Ali Kiba n’abandi bahanzi bo muri Ghana no muri Amerika. Afite kandi indirimbo arimo gukorana n’umuhungu we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yvonne Chaka Chaka yabaye igihangange cyane muli MUSIC.None yarashaje.
Ese mwaba muzi icyo Bible ivuga kubyerekeye GUSAZA?Icya mbere,mujye mumenya ko UBUHANUZI dusoma muli Bible,buzaba nta kabuza,kuko imana itajya ibeshya.Muli Job 33:25,havuga ko nyuma y’umunsi w’imperuka,abazarokoka kuli uwo munsi bazaba abajene bose.Nta busaza buzongera kubaho,urupfu n’indwara bizavaho burundu (Revelations 21:4).
Niyo mpamvu tugomba gushaka imana cyane,mbere y’umunsi w’imperuka uri hafi.Wakibaza uti nashaka imana gute?Iga Bible,ujye mu materaniro kandi ujye ukora umurimo wo kubwiriza kuko YESU yasize abisabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).Niba ushaka uwagufasha kwiga Bible ku buntu,waduha telefone zawe.Tugomba gushaka imana tukiriho,kuko kwibera mu byisi gusa,bituma utazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntabwo bihagije kujya mu misa ukarya ukarisiya cyangwa pastor akagucurangira,ukamuha icyacumi ugataha.
Ntabwo ari bwo bukristu.

GISAGARA Andrew yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

EREGA URAMAMAJE IDINI KUBUNTU MU KINYAMAKURU UTISHYUYE? IBYAMADINI UBIZANYE UTE MURIKI GITEKEREZO CYA YVONE UVUZE KO NTAMUHANZI NUMWE WO MU RWANDA AZI KANDI NGO DUFITE ABASTAR BATABARIKA DA?

mukundente Jacquis yanditse ku itariki ya: 7-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka