Celine Dion ntiyorohewe n’ubuzima

Nyuma y’umwaka, umuririmbyi w’umunya-Canada Celine Dion amenye indwara arwaye, kuri ubu ntabasha gukoresha bimwe mu bice by’umubiri we (muscles).

Celine Dion
Celine Dion

Mukuru wa Celine Dion witwa Claudette Dion ni we watangaje ko murumuna we Celine Dion akomeje kuremba nyuma yo kumenya indwara yari amaranye imyaka myinshi batazi iyo ari yo. Umwaka ushize nibwo umuryango we wamenye ko arwaye Stiff-Person Syndrome (SPS) indwara ifata ubwonko, imitsi n’igice gikoresha imitsi n’imyakura, ikabasha kuzenguruka mu mubiri(spinal cord). Iyi ndwara ifata abantu bake cyane ku isi.

Mu kwezi k’Ukuboza 2022, nibwo Celine Dion yavuze ko arwaye iyi ndwara ya Stiff-Person Syndrome ituma atabasha kugenda no kuririmba, bituma ahagarika ibitaramo yari afite.

Mukuru we Claudette Dion yagize ati “Arakora cyane ariko ntabasha gukoresha ibice by’umubiri we. Ikimbabaza ni ukuntu ari mu bantu bigengesera, ntako atagira.”

Akomeza avuga ko icyizere cya Celine Dion ari uko umunsi umwe yabasha kumererwa neza agasubira ku rubyiniro akaririmba nk’uko abirota, ariko nta bushakashatsi cyangwa ubuvuzi buhari buhagije kuri iyi ndwara bwabasha kumufasha. Inzira y’ijwi n’umutima ni bimwe mu bice by’umubiri we atabasha gukoresha neza, ibi bikaba bitamwemerera gukora iby’ibanze mu buzima bwa buri munsi.

Uyu muririmbyi w’umunya-Canada, amazina ye yose ni Céline Marie Claudette Dion, akaba afite imyaka 55 y’amavuko. Yari afite ibitaramo bizenguruka imigabane itandukanye byitwa Courage Tour, byo kumurika Album ye ya 14. Yagombaga kubitangira muri 2019 akabisoza muri 2020, ariko ntiyabashije kubikora kubera uburwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka