Bwa mbere abana bateguriwe imyidagaduro muri KigaliUp!

Mu gihe habura iminsi mike ngo iserukiramuco rya muzika rizwi nka KigaliUp! ribe, abahanzi b’abanyamahanga bazasusurutsa abazaryitabira bamaze gutangazwa.

Abazitabira KigaliUp 2017 bazataramirwa n'abahanzi barimo Alpha Brondy
Abazitabira KigaliUp 2017 bazataramirwa n’abahanzi barimo Alpha Brondy

Biteganyijwe ko KigaliUp! 2017 izaba kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 20 Kanama 2017.

Abategura iryo serukiramico bavuga ko mu bahanzi bazayitabira harimo Alpha Blondy umuhanzi ukomeye w’injyana ya Reggae, ufatwa nka Bob Marley wa Afurika.

Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zivuga kuri politiki ya Afurika. Zimwe mu ndirimbo azwimo harimo “Jelusalem”, “Brigadier Sabari” n’izindi.

Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo Isamel Lô, umunya-Senegal uzwi cyane mu ndirimbo yitwa “Tajabone”.

Abandi bahanzi kandi bazitabira KigaliUp! harimo umucuranzi wa gitari witwa Manou Gallo, Nkento Bakali, Soleil Laurent na Quantum Spilit.

Uretse abo hari n’abandi bahanzi bategerejwe bazaturuka muri USA (Amerika) no muri Kenya. Abategura KigaliUp! bavuga ko bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Muri KigaliUp! kandi abana nabo bagenewe iserukiramuco ryabo ryihariye ryiswe KigaliUp!Kids. Ni ubwa mbere rizaba ribaye. Rizajya ritangira saa 10h00 kugera saa 15h00, mbere yuko igitaramo nyirizina cya muzika gitangira.

Muri KigaliUp haba hari imyidagaduro itandukanye
Muri KigaliUp haba hari imyidagaduro itandukanye

Muri KigaliUp!Kids, abana bazidagadura mu buryo butandukanye bacurangirwa umuziki, basigwa amarangi mu maso n’ibindi bikorwa bitandukanye bizakurura abana.

Ibyo ngo bizatuma ababyeyi bajyana n’abana babo muri iryo serukiramuco kandi bikazanatuma abana nabo bitabira ibikorwa bigaragaza umuco.

Murigande Jacques uzwi nka Might Popo umwe mu bateguye Kigli Up 2017, yemeza ko iryo serukiramuco rizagenda.

Agira ati “Ndishimye cyane kubera iyi KigaliUp!, abahanzi twerekanye ko bazitabira iki gitaramo ni ibihangange ku isi, ibi bizadufasha kugirana umubano wihariye uzatuma Kigali up igumya gutera imbere.”

Iserukiramuco rya KigaliUp! riba buri mwaka guhera muri 2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aho kizabera? kwinjira nangah?

shumbusho christian yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

None se ko mutatubwira kwinjira muri ibi bitaramo ari amafranga angahe?

Mzeeans yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka