Butera Knowless: Indirimbo nshya mu nzu nshya
Kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019, umuhanzi Knowless Butera yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise Inshuro 1000 yari amaze iminsi mike ashyize hanze, aririmba ku rukundo, amashusho yakoreye mu nzu yabo nshya bivugwa ko bagiye kwimukiramo mu gihe gito, iherereye mu karere ka Bugesera ahitwa mu Karumuna.

Nubwo haba Knowles cyangwa se umugabo we Clement Ishimwe, ari na we umutunganyiriza amajwi y’indirimbo ze, ntacyo bashaka kuvuga kuri aya makuru, amakuru ya hafi aremeza ko uyu muryango ushobora kuba wimukiye muri iyi nzu mu gihe kitagera ku kwezi.
Clement Ishimwe, umugabo wa Knowles amaze iminsi ku mu gabane wa Amerika muri USA, mu mahugurwa, aho yari yitabiriye iserukiramuco Aspen Ideas. Muri uru ruzinduko uyu mugabo utunganyiriza abahanzi bakorera mu nzu ye ya Muzika izwi nka Kina Music, yanabashije gusura ibikorwa bitandukanye bya muzika muri kiriya gihugu harimo na studio yakorewe mo imiziki yumvikanye muri firime y’uruhererekane Game of Thrones iheruka.


Reba indirimbo Inshuro 1000 hano
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
ITARIKI 6/09/2021.INDIRIMBO ZAWE ZIRANCIMISHA KOMEREZAHO
UGIRA UMUGABO
Turagukuda urumuhanzi
Mwizape turagukurikiye
Tukurinyuma nukuri.
indirimboshya afite niyihe
APR FC kuraje kbs tukurinyuma
Butera umze gte? ukomerezaho kbs
Indirimboshya kuzi doroninga ko mbikorabikanga bimegute?