Butera Knowless agira inama urubyiruko yo kwishimisha ariko ntibarenze urugero.

Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Papa’, Knowless abwira umusore wateye inda umukobwa batabiteganyije ko ubuzima buhindutse, akagira inama urubyiruko yo kwishimisha ariko batekereza ku ngaruka byagira ku buzima bwabo.

Umuhanzi Butera Knowless
Umuhanzi Butera Knowless

Ikibazo cy’abana baterwa inda zitateganyijwe kigenda cyiyongera hirya no hino mu gihugu, icyo kikaba ari ikibazo kiremerera cyane abana b’abakobwa kuko ari bo batwara inda, ariko no ku basore baba bazibateye nabo inshingano ziriyongera.

Knowless muri iyo ndirimbo abwira abasore bateye inda abakobwa ko nubwo batabyiteguye ubuzima buba bugiye guhinduka, umusore akaba umubyeyi nubwo nawe yari akiri umwana urerwa n’ababyeyi.

Mu kiganiro Dunda cya KT Radio cyo ku wa 10 Gashyantare 2021, Butera yavuze ko urubyiruko rwagakwiriye gutekereza ku ngaruka z’ibyo rukora mbere yuko ziba.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayanditse ndi gutekereza kuri iki kibazo cy’abana baterwa inda ariko bakaziterwa na bagenzi babo bakiri bato. Nyuma yaho ubuzima burahinduka nta uba akiri umwana kuko aba arera undi mwana, nsanga rero inama nagira abakiri bato ari ukureba ingaruka ziri imbere ntibishimishe nkaho badatekereza ku buzima buzakurikiraho”.

Knowless yavuze ko afite gahunda yo gusohora umuzingo w’indirimbo (album) muri Kamena uyu mwaka, iyo ikaba ari gahunda yari afite yagombaga gukora muri 2020 ikaza gukomwa mu nkokora na Covid-19, kuko yagombaga gusohora albums 2 yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndasubiza BUTERA Knowless.Nibyo koko Imana ubwayo yemerera urubyiruko "kwishimisha".Ariko nkuko tubisoma muli Umubwiriza 12:1,Imana ibwira urwo rubyiruko yuko ku munsi wa nyuma bazajya mu rubanza rw’ibyo bakoze.Dore inama ngira urubyiruko.Aho kwishora mu biyobyabwenge,ubusambanyi n’ibindi Imana itubuza,nibashake umuntu ubigisha neza ijambo ry’Imana.Nibamara kurimenya bakarikurikiza,rizabahindura bigane umusore wo muli bible witwaga Timothee.Nabo bajye mu nzira babwirize ijambo ry’Imana,babifatanye n’akazi gasanzwe.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Butera Knowless nabwire Urubyiruko rusome Timotewo wa kabiri,igice cya 2,umurongo wa 22,habwira Urubyiruko ngo:"Muhunge irari ry’abasore n’inkumi" (Flee from youthful desires).Icyo nicyo imana ibasaba,aho kwiyandarika mu by’isi.Nimwumvira iyo nama muhabwa n’Imana,muzabaho iteka muli paradizo.Niyo mwapfa Imana izabazura ku munsi wa nyuma nkuko Yezu yabyijeje abumvira Imana bose nkuko Yohana 6,umurongo wa 40 havuga.Ubwo nibwo buzima nyakuri.Mureke kwishimisha mwiyandarika.Mukoreshe UBUSORE n’UBUKUMI bwanyu mushaka Imana yaturemye.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka