Bushayija Pascal agiye gusohora indirimbo ivuga ku byo abato bibeshyaho

Umuhanzi akaba n’umunyabugeni, Pascal Bushayija wamamaye mu ndirimbo yitwa Elina ndetse akaba ikirangirire mu gushushanya, agiye gusohora indirimbo yitwa “Kera nkiri umwana”.

Bushayija Pascal agiye guhanura urubyiruko rutavana amaboko mu mifuka
Bushayija Pascal agiye guhanura urubyiruko rutavana amaboko mu mifuka

Muri iyo ndirimbo avugamo ubuzima umwana muto acamo bwa gitesi aho abona ko ibintu byose bishoboka, yamara gukura akabona ko nta kintu kizana byose bisaba kubiharanira.

Yagize ati “Kera nk’iri umwana sinari nzi ko amafaranga ategeka isi, najyaga mbona abantu bagenda mu mamodoka meza abandi bakaba mu mazu ahenze, numvaga ko babibonera ubusa. Gusa naje kubona ko byose biboneka umuntu yagotse”.

Yongeyeho ati “Aho naciriye akenge nashatse amafaranga ndayaheba, nashatse ishuri ngo nzamere nk’abandi ndaribura, nashatse no kwiba birananira none no gusabiriza simbishoboye, abanduta mungire inama”.

Iyi ndirimbo agiye gusohoka ngo yayitekereje nyuma yo kubona ko hari urubyiruko ruzi ko ibintu byose bashobora kubibona mu buryo bworoshye, ndetse bamwe bajya mu ngeso mbi kugira ngo bakunde babone amafaranga.

Ibi ngo ni ubutumwa yifuza guha uwo ari we wese udakura amaboko mu mufuka akibwira ko hari icyo yageraho adakoresheje ubwonko n’amaboko, ko nta kintu cyakwizanira utagiharaniye.

Bushayija Pascal ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yo hambere yitwa Elina, aza no gukora izindi ndirimbo zikunzwe cyane harimo nka Dina, Nzaririmba, Ndishakira uwanjye, Nyundo n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka