Bushali yakabije inzozi zo guhura na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, yakiriye mu biro bye umuraperi Bushali, bagiranye ibiganiro birimo no kumushyigikira mu bikorwa bye bya muzika.

Bushali yakiriwe na Minisitiri Utumatwishima
Bushali yakiriwe na Minisitiri Utumatwishima

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2024 ni bwo Bushali yahawe ikaze mu biro bya Minisitiri Dr Abdallah Utumatwishima, bakaba baganiriye byinshi ku muziki w’uyu muhanzi, ndetse yemererwa ubufasha muri gahunda arimo zo kumurika album ye ‘Full Moon’, izajya hanze mu minsi iri imbere.

Minisitiri Utumatwishima yabwiye uyu muhanzi ko nka Minisiteri ayoboye, biteguye gukora ibishoboka byose bagafasha abahanzi.

Bushali waririmbye mu gitaramo cyo kumurika album ya Yago mu kwezi gushize, ubwo yari avuye ku rubyiniro yabajijwe niba yari azi ko mu bo yaririmbiye harimo na Minisitiri w’Urubyiruko, asubiza ko ntabyo yari azi ndetse avuga ko yifuza ko bazahura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka