Burna Boy yateguje abakunzi be Album ya karindwi

Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy, yashyize hanze indirimbo yise ‘Big 7’, ndetse ateguza abakunzi be album ye ya karindwi izasohoka tariki 25 Kanama 2023.

Integuza ya Album ya 7 ya Burna Boy
Integuza ya Album ya 7 ya Burna Boy

Iyi ndirimbo Big 7 yasohotse ku ya 28 Nyakanga 2023, ndetse ikaba igiye hanze nyuma ya ‘Sittin on the top of the World’, Burna Boy yasubiyemo afatanyije n’umuraperi 21 Savage.

Byongeye kandi, Burna Boy yahise ashyira hanze integuza ya album ye ya 7, aho kugeza ubu ibihugu birenga 50 hirya no hino ku Isi bishobora kuyibona kuri Apple Music.

Iyi album ‘I told them’, ije isanga iyo yaherukaga gushyira hanze umwaka ushize yise ‘Love Damini’, ndetse amaze iminsi ayikorera ibitaramo bitandukanye ku Isi mu rwego rwo kuyimenyekanisha mu bakunzi be.

Ni album yakoze amateka nk’uko byatangajwe na Billboard ikora urutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane ku Isi hose, aho yaciye agahigo gakomeye ku rutonde rwa album 200 z’abahanzi mpuzamahanga batandukanye.

Burna Boy
Burna Boy

Kuri urwo rutonde rwa Billboard Hot 200 Chart, rujyaho album 200 zikunzwe ku Isi, Love Damini ya Burna Boy yaje ku mwanya wa 14 mu zikomeje gukundwa cyane.

Love Damini igizwe n’indirimbo 15 harimo iyo yakoranye na Ed Sheeran bise ‘For my hand’ ndetse na ‘Last Last’, zakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka