Burna Boy: Umuhanzi wa mbere wa Afrobeat ugiye kuririmba muri Grammy Awards
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy, ari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy awards, akaba ari we muhanzi wa mbere w’injyana ya Afrobeat ugiye kuri uru rutonde.

Ibihembo bya Grammys bizatangwa ku nshuro ya 66, bikaba ari ubwa mbere umuhanzi uririmba injyana ya Afrobeat yagiye ku rutonde rw’abazatarama nk’uko abategura ibi bihembo babitangaje.
Kuri uru rutonde hariho andi mazina nka Luke Combs, Travis Scott, Billie Eilish, Dua Lipa na Olivia Rodrigo.
Burna Boy kandi ari guhatana mu byiciro bine muri ibi bihembo bya Grammy harimo Album nziza (Best Global Music Album “I told them”), umuhanzi wahize abandi mu njyana nyafurika (Best African Music Performance “City Boys”), umuhanzi wahize abandi ku rwego rw’Isi (Best Global Music Performance “Alone”), n’ umuhanzi wahize abandi mu kuririmba mu njyana ya Melodic Rap (Best Melodic Rap Performance “Sittin’ on Top of the World”).

Ibihembo bya Grammy Awards biteganyijwe ko bizatangwa ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, ahazwi nka Crypto.com Arena i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|