Buravan yitabye Imana, Prince Kid arafungwa, ibyaranze umwaka wa 2022 mu byamamare

Bamwe mu bahanzi n’ibindi byamamare ntibabashije gusoza umwaka wa 2022 abandi bahura n’ibibazo byo kujyanwa mu nkiko ndetse baranafungwa.

Kigaliti Today yabakusanyirije amakuru ajyanye n’ibintu bitandukanye byaranze ubuzima bw’ibyamamare muri muzika ndetse n’udushya tudasanzwe twabaye.

Bamwe mu byamamare muri Muzika bitabye Imana bakiri bato

Umuhanzi Buravan

Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022, azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).

Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi, yaciye abantu umugongo ndetse umuhango wo kumushyingura witabirwa n’abatari bake bamuvuze ibigwi n’ibyaranze ubuzima bwe, birimo kwicisha bugufi. Buravan yitabye Imana afite imyaka 27 y’amavuko.

Nkusi Thomas

Nkusi Thomas wamamaye cyane ku izina rya ‘Yanga’ mu gusobanura amafilimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Yanga yamenyekanye tariki ya 17 Kanama 2022, amakuru akavuga ko yazize uburwayi, akaba yaraguye muri Afurika y’Epfo.

Umuhanzi Gisèle Precious

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious wamamaye ku izina rya Precious mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana mu itorero rya ADEPR, yitabye Imana tariki 15 Nzeri 2022, afite imyaka 27 y’amavuko.

Ni urupfu rwatunguranye, aho hari abakomeje kuvuga ko yaba yaguye mu bwogero, nk’uko amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yabigarutseho.

Niyonkuru Jean Claude bahimbaga Kinyoni

Kinyoni wandikiraga indirimbo abahanzi bakomeye na we yaratabarutse. Ubuyobozi bwa Country Records yakoreragamo, buvuga ko amazina bwite ya Kinyoni ari Niyonkuru Jean Claude, akaba yaritabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo2022, azize uburwayi ndetse akaba yaraguye mu Bitaro bya Nyarugenge.

Umubyeyi w’umuhanzi Meddy yitabye Imana

Tariki 14 Kanama 2022, nibwo nyina w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yitabye Imana, iyi nkuru nayo yaravuzwe cyane ndetse umuhango wo kumushyingura witabirwa n’abahanzi mu rwego rwo gushyigikira mu genzi wabo Meddy.

Ibyamamare mu mahanga bitasoje umwaka wa 2022

Tshala Muana

Umuhanzikazi n’umubyinnyi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Tshala Muana, yashizemo umwuka ku wa Gatandatu tariki 11 Ukoboza ku myaka 64. Urupfu rwe rwabitswe n’umugabo we Claude Mashala, ari na we wari ushinzwe kumutunganyiriza ibihangano bye (producer).

Mu isi ya muzika, Tshala Muana yubashywe nk’umwamikazi wa Mutuashi, injyana n’imbyino gakondo by’iwabo ku ivuko mu Ntara ya Kasai iri mu Majyepfo ashyira Ubrengerazuba bwa Congo.
Indirimbo ze zamamaye cyane zirimo iyitwa Cicatrice d’amour, Malu, Tshianza, Karibu Yangu na Ingratitude aherutse gushyira ahagaragara mu 2020.

Taylor Hawkins

Umunyamuziki wari uzwi cyane mu gucuranga ingoma, Taylor Hawkins, yapfuye tariki 25 Werurwe 2022, ntihamenyekana icyamwishe.

Gusa nyuma y’iperereze Leta ya Colombia yatangaje ko Taylor yasanzwemo ibiyobyabwenge bitandukanye mu maraso.

Uyu musore yamenyekanye cyane ubwo yacurangaga mu itsinda rya Foo Fighters, ryashinzwe mu 1994, ryahawe ibihembo bitandukanye nka ‘Grammy’ ku ndirimbo nziza zahize izindi, izifite amashusho meza kurusha izindi, n’ibindi.

Taylor yavutse muri Gashyantare 1972 mu mujyi wa Texas muri Leta zunze Ubumwe Amerika.

Umuraperi Coolio yitabye Imana

Artis Leon Ivey Jr wamamaye cyane ku izina rya Coolio mu muziki, by’umwihariko mu njyana ya Rap, yitabye Imana afite imyaka 59.

Coolio wavutse mu 1963, yari umwe mu baraperi bakomeye, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aaron Carter

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Aaron Charles Carter, wavutse tariki 7 Ukuboza 1987, mu mujyi wa Florida, inkuru ibika urupfu rwe yamenyekanye ku wa 5 Ugushyingo 2022 asanzwe mu rugo iwe i Lancaster muri California.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi atangaje ko afite ibibazo by’ihunganabana, agahinda gakabije, umunaniro n’ibindi.

Carter yamenyekanye mu ruganda rwa muzika akiri muto mu 1990, akundwa mu ndirimbo nka ‘I’m All about you’, ‘Hard to Love’, ‘Let me let you’ n’izindi, akaba murumuna wa Nick Carter wo mu itsinda rya ‘Backstreet Boys’.

Takeoff

Kirsnick Khari Ball uzwi nka Takeoff ni umwe mu babarizwaga mu itsinda ry’abaraperi Migos, uyu akaba yaritabye Imana arashwe tariki 1 Ugushingo 2022 mu mujyi wa Houston.

Takeoff yavutse taliki 18 Kamena 1994, mu mujyi wa Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamenyekanye hamwe n’itsinda rye ririmo Quavo na Offset mu 2013.

Iri tsinda ryakunzwe ku ndirimbo nka ‘Motorsport’ bari kumwe na Nick Minaj na Cardi B, ‘Walk it talk it’, ‘Bad and Boujee’, n’izindi.

Ray Liotta

Umukinnyi wa filime Ray Liotta wamenyekanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye tariki 6 Gicurasi 2022. Ubwo yabikwaga bavugaga ko uyu mugabo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, kuko yaryamye ari muzima bugacya yamaze gushiramo umwuka.

Ray yavutse tariki 8 Ukuboza 1954 mu mujyi wa New Jersey, yamenyekanye muri filime nka ‘All things fall part’ ari kumwe na 50 cent, ‘In the name of the king’, ‘The river murders’ n’izindi. Yatsindiye ibihembo byinshi mu ruganda rwa sinema nk’umukinnyi witwaye neza birimo ‘Emmy awards’, ‘Golden Globe’, ‘Screen Actors Guild Awards’ n’ibindi.

Cheslie Kryst

Umunyamideli, umunyamakuru akaba n’umunyamategeko Cheslie Kryst, yapfuye yiyahuye tariki 30 Mutarama 2022, asimbutse igorofa aho yabaga muri Manhattan mu Mujyi wa New York.

Kryst yavutse tariki 28 Mata 1991 mu mujyi wa Michigan muri Leta Zunze Ubumwe Amerika, aba Nyampinga wahize abandi muri Amerika mu 2019.

Ibyamamare byafunzwe 2022

Bamwe mu batazigera bibagirwa uyu mwaka, ni ibyamamare byawugiriyemo ibihe bibi byatumye bisanga imbere y’ubutabera ku mpamvu zitandukanye.

Prince Kid

Ishimwe Dieudonné benshi bazi nka Prince Kid, asanzwe ari umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp, yari imenyereweho gutegura irushanwa rya Miss Rwanda. Uyu musore yatawe muri yombi muri Mata 2022 ubwo yari akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano.

Ibi byaha byatumye Prince Kid yisanga imbere y’ubutabera kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2022 ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugiraga umwere.

Prince Kid amaze gufungwa, byatumye irushanwa rya Miss Rwanda rihagarara hakaba hategerejwe niba iki gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda cyabaga buri mwaka kizongera kubaho

Danny Nanone

Danny Nanone ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda, uyu muhanzi muri uyu mwaka yahuye n’ikibazo cyatumye yisanga imbere y’ubutabera, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore babyaranye.

Ku wa 19 Nzeri 2022 nibwo Danny Nanone yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore babyaranye imfura ye. Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Nzeri 2022.

Ku wa 6 Kanama 2022 nibwo urubanza Nanone yaregwagamo n’Ubushinjacyaha rwasomwe, nyuma y’iburanisha ryabaye ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagize umwere umuraperi Danny Nanone, wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore babyaranye, rutegeka ko ahita afungurwa.

Ndimbati

Mu kwezi k’Ukwakira 2022 nibwo Uwihoreye Jean Bosco benshi bazi nka Ndimbati yagizwe umwere burundu ku byaha yari akurikiranyweho, birimo icyo guha inzoga umwana utarageza imyaka y’ubukure yarangiza akamusambanya.

Muri Werurwe 2022 nibwo Ndimbati yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Nyuma yo kugera imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ndimbati yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 28 Werurwe 2022.

Ni icyemezo kitamunyuze hamwe n’itsinda ry’abamwunganiraga mu mategeko, bituma bahita bajuririra iki cyemezo mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ku wa 29 Nzeri 2022 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kurekura Ndimbati nyuma yo kubona ko nta bimenyetso bikomeye Ubushinjacyaha bwagaragaje, byatuma akomeza gukurikiranwa mu nkiko.

Miss Iradukunda Elsa

Muri Gicurasi 2022 nibwo Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego byashinjwaga Ishimwe Dieudonné.

Kuva icyo gihe uyu mukobwa yahise atangira inzira y’ubutabera, icyakora aza kugirwa umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahise rutegeka ko arekurwa.

Icyo gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa arekurwa, agakurikiranwa adafunzwe.

Uyu mukobwa yari akurikirwanyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Nyaxo

Ku wa 18 Kanama 2022 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake mugenzi we.

Amakuru yavugaga ko Nyaxo yamukubise icupa n’inkoni yo mu mutwe biza kumukomeretsa, ubwo bari muri resitora iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama umudugudu wa Rusisiro.

Ibi byatumye Nyaxo acumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, atangira inzira z’ubutabera. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaramurekuye by’agateganyo.

Bruce Melodie

Ku wa 2 Nzeri 2022 nibwo Bruce Melodie wari watawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano i Burundi yarekuwe, akaba yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana.

Bruce Melodie yari yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, akigera i Burundi aho yari ajyanywe n’ibitaramo yagombaga gukorerayo.

Uyu muririmbyi yari akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, aho yishyuzwaga n’uwitwa Toussaint Bankuwiha miliyoni zigera kuri 17 z’Amafaranga y’u Rwanda arimo avanse yari yahawe, ubwo yagombaga kwitabira igitaramo mu Burundi ntajyeyo ndetse n’igihombo abari bamutumiye batewe no kutitabira kwe.

Agitabwa muri yombi yishyuye uwo mwenda, ariko uwamwishyuzaga ntiyanyurwa ashaka n’indishyi.

Amakuru avuga ko yarekuwe amaze kwishyura izindi miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda abona gukomeza ibitaramo bye.

Bamporiki Edouard

Umusizi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Bamporiki yatangiye gukurikiranwa muri Gicurasi 2022, ahita anahagarikwa ku mirimo.
Tariki 30 Nzeri 2022 nibwo Urukiko rwakatiye Bamporiki igifungo cy’imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, yahise ajuririra igihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, kugeza ubu akaba afungiye iwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka