Buravan yashimiye Kigali Today yamufashije kuzamuka mu muziki we
Yvan Buravan, umuhanzi ukiri muto ukunzwe mu Rwanda, ukomeje no kwigaragaza mu muziki mu ruhando mpuzamahanga, dore ko ari we muhanzi w’umunyarwanda wenyine wabashije kwegukana igihembo cya prix découvertes 2018 gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Buravan yashimiye Kigali Today yamufashije kumenyekanisha umuziki we, akaba ageze ku ntera ishimishije.
Mu muhango wo guhura n’abayobozi b’ibitangazamakuru ndetse n’abanyamakuru wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 17 Nyakanga 2019, Yvan Buravan yavuze ko yishimiye intera itangazamakuru ryamugejejeho. Yagize Ati "Aho ngeze uyu munsi, mwabigizemo uruhare runini cyane. Ndacyabakeneye mu rugendo, n’ubwo tugeze ahashimishije, ahakomeye nibwo hatangiye".

Muri uwo muhango kandi, yanamurikiye abanyamakuru igihembo yahawe na RFI. Nyuma yo gutwara igihembo cya Prix Découverte 2018, Buravan yazengurutse ibihugu bitandukanye bya Afurika, akora ibitaramo byitabiriwe n’abanyamahanga batari bake ku buryo byamuhesheje amahirwe yo kurushaho kwamamara mu ruhando mpuzamahanga.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiz2nangendifuza kuzamuka murakoz