Buravan yahinduye uburyo azajya akoramo ibihangano bye
Mu mpera z’umwaka wa 2018 umuhanzi Yvan Buravan ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu irushanwa ritegurwa na Radio y’Abafaransa RFI, igihembo kizwi nka Prix Découvertes. Byatumye akora ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse n’icyo yakoreye mu murwa mukuru w’u Bufaransa i Paris.

Amwe mu masomo umuhanzi yakuye muri ibi bitaramo harimo kuba yarasanze gukora ibihangano byiza ariko bidafite umwimerere wa gakondo y’iwanyu haba hari icyo umuhanzi akibura. Ibi byatumye uyu muhanzi ashaka umwihariko wazajya umutandukanya n’abandi, yiyemeza kujya akora ibihangano byifitemo umwimerere ndetse bigaragaza isura y’aho akomoka mu Rwanda
Yvan Buravan asanga kuba wakora ibihangano byiza bidafite umwimerere w’iwanyu utazabasha kubikora neza nk’aho ubikomora. Ati “Twumvise imiziki myinshi itagize aho ihuriye n’iby’iwacu bituma duhanga ibihangano bitagize aho bihuriye n’iwacu ndetse bitadushyira n’aho twagakwiye kuba turi.”
Buravan agaruka ku isomo rikomeye ryatumye yiyemeza gukora umuziki ufite aho uhuriye n’umuco n’imbyino nyarwanda, yagize ati “Ngendeye ku byo nize n’ibyo nabonye, naserukiye igihugu, umuziki natwaye ntaho wari utandukaniye n’uwo bari bafite, yego ijwi ryanjye riratandukanye ariko ntabwo umuziki ubwawo werekana aho mva.”
Ibi bikaba byaratumye uyu muhanzi afata igihe gihagije cyo gukora ibihangano bifite aho bihuriye n’umuco n’imbyino nyarwanda zose hamwe azikubira muri alubumu yise “Twaje” ndetse atangiza n’umushinga uzafasha abakiri bato kwihugura ku muco n’imbyino n’indirimbo nyarwanda bahaye izina rya “Twande” ahuriyeho n’abahanzi b’injyana gakondo barimo Massamba Intore ndetse n’amatorero ya Kinyarwanda.
Alubumu “Twaje” ya Yvan Buravan izaba iriho indirimbo 10 eshanu muri zo zikaba ziri mu njyana gakondo, izindi zikaba zikozwe mu njyana zigezweho. Izi ndirimbo zigize iyi alubumu harimo izo yamaze gushyira hanze zirimo nka “Ye Ayee” ndetse na“ Tiku Tiku” hamwe n’izindi yakoze wenyine zirimo Gusaakara, Twaje, Ituro, I love you too, na Ni Yesu yakoze yo guhimbaza. Harimo kandi izo yafatanyije na bagenzi be zirimo Bwiza yahuriyemo na Andy Bumuntu, Impore yahuriyemo na Dj Marnaud hamwe na Ruti Joel, VIP yakoranye na Ish Kevin hamwe na Pro Zed. Izo zikaba ari yo mbumbe y’indirimbo zizaba zigize iyi alubumu ya Yvan Buravan yihariwe ahanini n’aba producers bagezweho hano mu Rwanda Bob Pro na Made Beat.
Alubumu “Twaje” ni iya kabiri nyuma ya “Love Lab” ikaba izajya hanze mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2021.
Reba indirimbo TIKU TIKU ya Buravan
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|