BullDogg yavuze ubuzima yabanyemo na Jay Polly

Nyuma y’icyumweru Jay Polly ashyinguwe, umuryango we, inshuti n’abavandimwe bamukuriye ikiriyo mu muhango wabereye aho yari atuye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021, aho habanje kujya gushyira indabo ku mva ye i Rusororo.

BullDogg na Jay Polly bari inshuti kuva kera
BullDogg na Jay Polly bari inshuti kuva kera

Abitabiriye uyu muhango bahuriye aho yari atuye i Kibagabaga bamusabira ku Mana.
Benshi mu bafashe ijambo muri uyu muhango, bagarutse ku mateka ya Jay Polly bamushimira ibikorwa yakoze akiri ku Isi ari nako bamusabira kuruhukira aheza.

Uwera Jean Maurice mukuru wa Jay Polly , yashimiye buri muntu wese wabatabaye kuko byabafashije kumuherekeza mu cyubahiro.

Jean Maurice yahaye abana ba nyakwigendera inyemezabwishyu y’umwaka wose w’ishuri mu mafaranga yaturutse mu bakunzi ba Jay Polly.

Mu ijambo umuhanzi BullDogg yavuze nk’umuntu batangiranye itsinda rya Tuff Gang, yasabye ko ibihangano bye byabungabungwa, amafaranga azakomeza kuvamo akazafasha umuryango we n’abana be.

BullDogg yasabye ko abakunzi be bakwiye gukomeza gutanga umusanzu mu rwego rwo gufasha umuryango n’abana be kugeza bakuze.

Bikurikire uko yabisobanuye muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka