Bruce Melodie yishimira ko hari urukundo umuziki nyarwanda ukomeje kugaragarizwa
Itahiwacu Bruce Melodie yatangaje ko abahanzi nyarwanda kugeza ubu bishimira ko umuziki wabo hari urwego umaze kugeraho ku rwego mpuzamahanga bitewe n’urukundo bakomeje kugaragarizwa mu bitaramo bitabira hanze y’u Rwanda.
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho tariki 31 Ukwakira 2023, nyuma y’uko we ndetse n’itsinda ririmo Umuhanzi akaba n’umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu gutunganya umuziki, Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Element Eleéeh bari bakomotse mu gihugu cya Uganda mu gitaramo cyiswe ‘Iwacu Heza’.
Aba bombi basanzwe bahuriye mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM y’umunyemari Coach Gael. Baherutse kandi no guhurira mu ndirimbo ‘Fou de Toi’ bari kumwe na Ross Kana, yasohotse ku wa 29 Gicurasi 2023.
Bruce Melodie akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yavuze ko kuba uyu munsi umuziki Nyarwanda umaze kugera ku rwego wishimirwa nk’urwo babona mu bitaramo bitabira by’umwihariko muri Uganda ari urugendo rwiza nk’uko kera wasangaga Abanyarwanda na bo bashyigikira abahanzi baho.
Yagize ati: “Abagande ni abantu batwumva ndetse baranadukunda, ni byiza cyane bari kugenda baduha urukundo nk’urwo natwe twagiye tubaha kera, ba Raga Dee baza bakayatwara na ba Chameleone na ba Kanyomozi, rero natwe biri kugenda bikunda ko bumva umuziki wacu kandi natwe turabashyigikira.”
Bruce Melodie aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘When She Is Araound’ yakoranye n’umuhanzi Mpuzamahanga Shaggy. Iyo ndirimbo ni ‘Funga Macho’ basubiyemo.
Ni yo ndirimbo kandi Bruce Melodie yaririmbye mu bihembo bya Trace Awards 2023 biherutse gutangirwa bwa mbere mu Rwanda tariki ya 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena, ayiririmbana na Shaggy mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Bruce Melodie kugeza ubu kandi ari mu byamamare bitandukanye ku mugabane wa Afurika biri guhatana mu bihembo mpuzamahanga bya Zikomo Africa Awards 2023, bigiye kuba ku nshuro ya gatatu muri Zambia.
Ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Afrocharts’. Aho ahuriyemo na Yo Maps wo muri Zambia, Tyler Icu wo muri Afurika y’Epfo, Driemo ukomoka muri Malawi, B-Red wo muri Nigeria, Gyakie wo muri Ghana, Marioo wo muri Tanzania, Kimani wo muri Kenya, Ziza Bafana wo muri Uganda na Innoss’b wo muri RDC.
Ni ibihembo bizatangwa ku ya 18 Ugushyingo 2023 i Lusaka muri Zambia.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bruce urimwiza cyane I love yo💞💞💞💞💞