Bruce Melodie yabonye umujyanama mushya

Umuhanzi Bruce Melodie uzwi mu njyana ya RnB na Afrobeat yatandukanye n’umujyanama we witwa Kabanda Jean de Dieu bari bamaranye igihe, ahita asinyana amasezerano n’undi mushya witwa Ndayisaba Lee, kugira ngo abone uko yinjira neza ku isoko rya muzika ryo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Lee Ndayisaba (ibumoso) ni we mujyanama mushya wa Bruce Melody watandukanye na Kabanda (iburyo wambaye indorerwamo)
Lee Ndayisaba (ibumoso) ni we mujyanama mushya wa Bruce Melody watandukanye na Kabanda (iburyo wambaye indorerwamo)

Uwo muhanzi w’indirimbo zikunzwe muri iyi minsi nk’izitwa ‘Saa Moya’, ‘Ikinyafu’ n’izindi, yatangaje ayo makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abwira abakurikira umuziki we ko yatandukanye na Kabanda wari umaze imyaka itanu amugira inama mu buhanzi bwe.

Aganira na Kigali Today, Bruce Melodie yemeje ko yagiranye amasezerano n’umujyanama mushya, ariko anavuga ko azakomeza gukorana na Kabanda mu yindi mishinga.

Bruce Melodie yagize ati “Nta kintu kibi kiri hagati yanjye n’uwahoze ari umujyanama wanjye mu by’umuziki, twemeranyije ko twazamura umuziki wanjye ukagera mu Karere, kandi inzira yo kubigeraho kwari ugushaka undi muntu ubishoboye. Lee ni we urusha abandi ubushobozi muri ako kazi.”

Ndayisaba Lee ni umuntu uzwi cyane mu bijyanye n’umuziki mu Karere ndetse no mu itangazamakuru cyane cyane muri Tanzania na Kenya.

Ndayisaba ni umuyobozi wa Televiziyo yitwa ‘Clouds Television’ ikorera mu Rwanda, akaba yarashoboye gutegura ibitaramo by’umuziki nka ‘Beer Fest’ agashobora gutumira abahanzi bakomeye nka Wizkid wo muri Nigeria akaza kuririmbira i Kigali.

Ku rundi ruhande, Kabanda yakoranye na Bruce Melodie guhera mu 2015, amufasha muri byinshi bijyanye n’umuziki we ndetse amufasha no kubona akazi ko kwamamaza ka za miliyoni nyinshi. Nk’uko Melodie abivuga, mu bikorwa Kabanda azakomeza gukurikirana harimo gucunga imikorere ya Televiziyo yitwa ‘Isibo Television’ kuko ari iyabo bombi.

Bruce Melodie ubu ufite imyaka 30 y’amavuko yamenyekanye cyane mu 2010 nyuma yo gusohora indirimbo ze ebyiri imwe yitwa ‘Tubivemo’ n’indi yitwa ‘Telephone’, uhereye ubwo ntarasubira inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndachaka twikundanire sana

BAHATI yanditse ku itariki ya: 29-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka