Bruce Melodie ngo yatengushywe n’umunya Ecosse bakoranye indirimbo

Gusohora indirimbo mu buryo butumvikanywe n’impande zombi, byatumye Bruce Melodie yijundika bikomeye umunya Ecosse Iain Stewart bakoranye indirimbo yitwa Karma.

Ibyo umuhanzi Iain yakoze bishobora kuzatuma kwemeza Melodie kugaragara muri video bizamuhenda
Ibyo umuhanzi Iain yakoze bishobora kuzatuma kwemeza Melodie kugaragara muri video bizamuhenda

Mu mpera z’icyumweru dusoza, nibwo umunya Ecosse Iain Stewart yashyize kuri youtube ye indirimbo yitwa Karma yakoranye Bruce Melodie, atangira no kuyamamaza agaragaza ko yasohotse ayitanga mu bitangazamakuru nk’indirimbo nshya, ariko abikora atavuganye na Bruce Melodie bayikoranye.

Mu kiganiro gito tugiranye na Bruce Melodie atubwiye ko atumva uburyo indirimbo yagiye hanze batabyumvikanye. “Yaje kunsaba ko dukorana indirimbo, mbanza no kubyanga ariko kwa kundi umuntu aba agusaba ubufasha ngera aho ndabyemera. Mubwira ko agomba kugendera kuri gahunda yange mu gusohora induirimbo”.

Melodie tumubajije izo gahunda Iain yagombaga kubahiriza mbere yo gusohora indirimbo, yagize ati “Namusabye ko indirimbo izasohoka tumaze gukora Video kandi yari yabyemeye. Jyewe muri gahunda yange navuze ko ntazongera gusohora indirimbo idafite amashusho ninayo mpamvu abashaka ko dukorana mbanza kubibabwira”.

Mu kwezi kwa 12, nibwo bagiranye ibiganiro byo gusohora indirimbo ariko Melodie yanga ko bashyira hanze indirimbo idafite amashusho. Kuri gahunda, Ian we yavugaga ko afite gahunda yo gukora amashusho y’iyi ndirimbo mu kwezi kwa 3, akavuga ko mu gihe amashusho atarasohoka baba bashyize hanze amajwi gusa. Ibi rero nibyo bananiwe kumvikanaho na Iain ahitamo kushyira hanze amajwi atiriwe abaza Melodie.

Mu kiganiro na Iain yagize ati “Jyewe ndi umuhanzi ugishakisha abafana. Mperuka gushyira indirimbo hanze mu kwezi kwa 9, kandi mba nkeneye gukora cyane. Ntabwo nari kuguma gutegereza Melodie kuko we afite indirimbo nyinshi hanze kuburyo byari kunkerereza”.

Iain avuga ko yagerageje ibishoboka ngo yumvishe uwo bakoranye ko akeneye indirimbo, ariko abashinzwe kugira inama Melodie bakaguma kwimura itariki kugera ubwo yarambiwe ashyira hanze indirimbo ntawe abajije.

Melodie tumubajije niba uburakari buzatuma adafasha mu kwamamaza iyi ndirimbo, yatubwiye ko ntacyo yabivugaho, anavuga ko amashusho ateganyijwe mu kwa 3 atazi niba azayagaragaramo, ko hakiri kare kuba yafata umwanzuro.

Iain Stewart ni umuririmbyi w’umunya Ecosse warongoye umunyarwandakazi, bituma agirana imishyikirano n’abahanzi ba hano mu Rwanda barimo Mani Martin banakoranye indirimbo, Bruce Melodie, Dream Boys, Bob Pro Made beats n’abandi.

Akunda kuza mu Rwanda mu gihe cy’ibiruhuko, cyangwa aje gusura umuryango yashatsemo.

Wareba video lyrics y’indirimbo Karma hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka