Bruce Melodie bwa mbere yahuye na Shaggy

Bruce Melodie na Shaggy nyuma yo gukorana indirimbo bise ‘When she is around’, bwa mbere bahuye imbonankubone muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye no guhurira mu bitaramo bizwi nka ‘iHeartRadio Jingle Ball Tour’.

Bruce Melodie yishimiye guhura na Shaggy
Bruce Melodie yishimiye guhura na Shaggy

Amakuru yo guhura kw’ibi byamamare byombi yatangajwe na Bruce Melodie ku mbuga ze nkoranyambaga, ndetse avuga ko nyuma yo guhura n’uyu munyabigwi mu muziki baganiriye no ku mikoranire y’ahazaza.

Aba bahanzi bakaba bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Bruce Melodie yitabiriye ibitaramo agiye guhuriramo na Shaggy bitegurwa na iHeart Radio, izwi cyane mu bijyanye n’imyidagaduro muri Amerika.

Ibi bitaramo byiswe “iHeartRadio Jingle Ball Tour” byatangiye kuva tariki 26 Ugushyingo 2023 bikazasozwa tariki 16 Ukuboza 2023.

Bruce Melodie mu bitaramo bibiri afite, icya mbere aragikora kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo aho kiri bubere muri Dickies Arena mu Mujyi wa Dallas, iki gitaramo kikaza kuririmbamo Flo Rida, Shaggy, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi batandukanye.

Ikindi gitaramo kizaba tariki 16 Ukuboza 2023, Shaggy na Melodie bazaririmba mu gitaramo kikazabera Amerant Bank Arena mu Mujyi wa Miami. Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii na Paul Russell.

Itahiwacu Bruce Melodie ni we muhanzi Nyarwanda ugiye guhurira mu gitaramo kimwe n’abahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi barimo Usher, Luda Chris, Nicki Minaj na Flo Rida.

Gusubiranamo indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Jamaica, Shaggy ni bimwe mu bikomeje gufungurira amarembo Bruce Melodie, mu kumufasha kurushaho kumenyekana mu bitangazamakuru mpuzamahanga no kumuhuza n’abandi bantu bakomeye mu myidagaduro ndetse aherutse gutangaza ko mu nzozi ze azegukana igihembo cya Grammy Awards.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka