Bruce Melodie agiye kumurika televiziyo ye ku mugaragaro
Umunyamuziki Bruce Melodie agiye kumurika televiziyo ye ku mugaragaro nyuma y’igihe kinini ari mu igerageza ry’iki gitangazamakuru gishyashya hano mu Rwanda.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko imurika ry’iyi televiziyo rizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020, i Gikondo ahazwi nko kwa Rujugiro aho isanzwe ikorera, bakaba baratumiye bamwe mu bafatanyabikorwa b’iyi televiziyo nshyashya, inshuti z’abahanzi za Melodie ndetse na bamwe mu banyamakuru.
Televiziyo ya Bruce Melodie yitwa ’Isibo’, izajya ifata amasaha menshi itambutsa umuziki n’ibiganiro by’abahanzi, akaba ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda ushinze igitangazamakuru, akaba anateye ikirenge mu cya Diamond Platnumz ufite radio na televiziyo bya WASAFI bikunzwe cyane muri Tanzaniya.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|
Bruce Melody nakomerezaho bizatuma nabandi batinyuka
Mwibagiwe ko na KNC wa Radio&TV1 ari umuhanzi nubwo yabisezeyemo.