Bruce Melodie agiye gukorera Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie abaye uwa mbere mu mateka y’umuziki nyarwanda wumvikanye asinya amasezerano ya Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda. Ni amasezerano yo kwamamariza sosiyete yitwa Food Bundles Ltd ikora ibijyanye no kugura ndetse no kugurisha ku ikoranabuhanga ibikomoka ku buhinzi.

Bruce Melodie
Bruce Melodie

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze iminsi bahagaze neza haba mu gukora indirimbo zakunzwe n’abatari bake ndetse no kubona ibiraka byinshi , dore ko amaze iminsi asinya amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye.

Bruce Melodie muri uyu munsi ufite umujyanama mushya mu bikorwa bye bishamikiye kuri muzika, yari aherutse gusinya andi masezerano ya Miliyoni 150 n’ubuyobozi bw’inyubako ya Kigali Arena agamije kuyamamaza.

Hari abakunze gushidikanya ku kuri kw’ibivugwa n’aba bahanzi mu gihe basinye ayo masezerano kuko hari abumva ko bishobora kuba ari ukubeshya kugira ngo bivugwe cyane. Icyakora Bruce melodie yatangaje ko ibi ari ukuri.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze iminsi bahagaze neza haba mu gukora indirimbo zakunzwe n’abatari bake ndetse no kubona ibiraka byinshi , dore ko amaze iminsi asinya amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye.

Bruce Melodie muri iyi minsi ufite umujyanama mushya mu bikorwa bye bishamikiye kuri muzika, yari aherutse gusinya andi masezerano ya Miliyoni 150 n’ubuyobozi bw’inyubako ya Kigali Arena agamije kuyamamaza.

Hari abakunze gushidikanya ku kuri kw’ibivugwa n’aba bahanzi mu gihe basinye ayo masezerano kuko hari abumva ko bishobora kuba ari ukubeshya kugira ngo bivugwe cyane. Icyakora Bruce melodie yatangaje ko ibi ari ukuri.

Kompanyi ya Food Bundles igiye kwishyura Bruce Melodie Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ayamamaze mu myaka ibiri, ivuga ko ayo masezerano ataje atunguranye, kuko impande zombie zari zimaze amezi atandatu zirimo kuyaganiraho.

Iyo Kompanyi yizera ko gukorana na Bruce Melodie bizatuma igera ku rundi rwego ikava ku bihumbi bitatu by’abahinzi ikorana na bo ikagera ku bihumbi 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo abaye Billionaire (milliardaire) kubera kwamamaza.Abandi barebereho.Ariko yibucye ko ubukire akenshi bubuza umuntu kwishima.Urugero,butuma benshi baca inyuma y’abo bashakanye kandi imana ibitubuza.Bityo bikazababuza kuba mu bwami bw’imana,no kuzazuka ku munsi wa nyuma.

kazungu yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka