Boukuru ntiyaririmbye mu gitaramo cya UB40 ku mpamvu zitatangajwe
Umuhanzikazi Boukuru wari uteganyijwe kubanza ku rubyiniro mu gitaramo cya UB40 Featuring Ali Campbell cyabereye muri BK Arena, ntiyabashije kuririmba nk’uko byari byateganyijwe, bitewe n’impamvu zitunguranye.
Ni ubutumwa BK Arena ishyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, nyuma y’uko itsinda rya UB40 ft Ali risoje igitaramo cy’amateka ryakoreye mu Rwanda. Gusa izo mpamvu zatumye Boukuru ataririmba ntizatangajwe.
BK Arena yashimye byimazeyo Boukuru ku bw’ubunyamwuga bwe n’umuhate yagaragaje mu gihe cyose yamaze ategura iki gitaramo, kandi ko bateganya kongera gukorana na we mu gihe cya vuba.
Bashimiye kandi buri wese witabiriye ijoro ridasanzwe ry’umuziki wa Reggae w’itsinda rya UB40 ft Ali mu birori byabereye muri BK Arena.
Mu mpera za Gicurasi, nibwo byatangajwe ko ariwe umuhanzi Boukuru ari we Munyarwanda rukumbi watoranyijwe mu bazataramana n’Itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell.
Uretse Boukuru kandi ku rutonde rw’abasusurukije abatabiriye iki gitaramo harimo, DJ Infinity, Nicolas Peks na Nep DJs, mu gihe iki gitaramo cyayobowe na MC Sonia na MC Michel.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|