Bob Marley yigeze gucudika n’umukobwa wa Omar Bongo

Umuhanzi Bob Marley wamamaye cyane mu njyana ya Reggae kugeza ubwo banamwitiriye umwami wa Reggae abandi bakamufata nk’umuhanuzi, bimwe mu byaranze ubuzima bwe iruhande rw’umuziki ni ugukundwa cyane n’abakobwa n’abagore. Hari n’amakuru yemeza ko yigeze gucudika n’umukobwa wa Omar Bongo wari Perezida wa Gabon (1967-2009)

Uko gukundwa n’abantu b’igitsina gore, Bob Marley ahanini nta ruhare yabaga yabigizemo kuko abenshi bamwizaniraga na we kubera umutima mwiza wamuranganga no gukunda abantu atavangura, akabakira uko baje, bamwe ndetse bakanagera ku ngingo kandi uwo bashakanye Ritha Marley akabyakira kuko yari yariyemeje kugendera ku myemerere y’umugabo we, ‘Gusangira byose’.

Umwe mu bakobwa bakundanye na Bob Marley cyane ariko utarakunze kuvugwa mu itangazamakuru ni Pascaline Bongo, umukobwa w’impfura wa Omar Bongo, wigeze kuba Perezida wa Gabon kuva mu 1967 kugeza muri 2009 ari na bwo yitabye Imana.

Mu 1969 perezida Bongo yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA), aherekejwe n’abo mu buryango we barimo umukobwa we Pascaline Bongo icyo gihe wari ufite imyaka 23.

Bari muri USA, Pascaline Bongo yasabye se ko bajya kwitabira igitaramo cya Bob Marley, nyuma yacyo Pascaline asaba kujya gusura uwo muhanzi aho yari acumbitse, ariko ahageze ngo yakirijwe ijambo ryamuciye intege n’ubwo nyuma baje gucudika biratinda.

Bob Marely akimara gukubita amaso umukobwa wa Omar Bongo ngo yabaye nk’uwikanze, ni uko aramubwira ngo ko mbona uri mubi cyane! Ubu ni ubuhamya bwa Pascaline Bongo “Ni bwo bwa mbere nari mubonye mu 1969 muri USA, ubwo ngiye kumureba aho yaracumbitse nyuma y’igitaramo ambonye asa n’ukubiswe n’inkuba ati ee!, ngo ko mbona uri mubi! Icyo gihe narababaye cyane pe, kuko sinari muzi nawe ntiyari anzi ariko arambwira ngo ndi mubi!”

Nyamara Bob Marely ngo ntabwo yashakaga kuvuga isura ya Pascaline Bongo, ahubwo yakomozaga ku misatsi ye yari idefrije, Bob Marley we akabifata nk’igitutsi kuko yabonaga ari ugushaka kwisanisha n’ab’abazungu kandi mu butumwa bwe yarasabaga abanyafurika gukomera ku muco wabo.

Pascaline yarababaye cyane, kubona umugabo yakundaga byimazeyo amubwira ko ari mubi kandi we yarumvaga ko agaragara neza aka wa mugani w’Ikinyarwanda ngo nta nkumi yigaya.

Ntibyatinze ariko, Pascaline yaje kubyakira kuko na Bob Marely yamweretse ko amukunda.

Muri urwo rukundo rwabo rutamaze igihe kinini (1980-1981), Pascaline Bongo yasabye Bob Marley ko yazaza gutaramira muri Africa ku nshuro ya mbere, ndetse anamusaba ko yazataramira abanya Gabon ku isabukuru ya se Omar Bongo.

Muri Mutarama 1980 Bob n’itsinda rye buriye indege berekeza muri Gabon. Nubwo muri icyo gihugu havugwaga ikibazo cy’ubuyobozi, Bob Marley ngo yabimenye ahageze ariko kubera urugendo rurerure yari amaze gukora kandi yarabyiyemeje, yaremeye arabataramira, yirengagije ko hari abantu b’ibikomerezwa bashatse kumubuza, muri bo ndetse harimo umuhungu wa Omar Bongo; Ali Bongo Ondimba.

Abayobozi bo muri Gabon bavugaga ko amatwara ya Bob Marley yashoboraga gutuma abaturage bivumbura ku buyobozi ariko yaracuranze kandi abantu baramwitabira usibye ko batinyaga kugaragaza ibyishimo, ku buryo Pascaline nawe yaje kugira ubwoba ko Bob ashobora kuhagirira ibibazo.

Nyuma y’igitaramo ariko ibintu byagenze neza, abantu bakomeza kwereka BM urukundo, aho agiye hose bakamukurikira kuko yahamaze iminsi, urubyiruko rugakunda kumusanga aho yabaga yagiye kuruhukira ku musenyi wo ku nyanja bakamubaza icyo ijambo Rasta bisobanura, ukwishyira ukizana, ihindura matwara n’ibindi n’ibindi, urubyiruko ruba rufitiye inyota yo kumenya.

Urukundo rwa Bob Marley na Pascaline Bongo rwaboneye izuba mu mujyi wa Libreville umurwa mukuru wa Gabon. Bagiranye urukundo rukomeye mu gihe bamaranye, ngizo ingendo zo mu ndenge hagati ya Libreville na Los Angeles (USA) aho Pascaline yigaga, ndetse no muri Kingston Jamaica ku ivuko rya BM.

BM yifuzaga ko babyarana umwana, ariko Pascaline yarigengeseraga cyane agafata ibinini bituma adasama kuko yari azi neza ko badashobora kubana ubuziraherezo nk’uko yabyifuzaga kuko yari afite umugore w’isezerano kandi akaba yarakundwaga cyane n’abagore, dore ko yari n’icyamamare kandi mu myemerere ye akaba yarakundaga gusangira byose nta cyo asize inyuma.

Urukundo rwabo rwarakomeje, kugeza ubwo BM yaje kurwara kanseri ajya kwivuriza mu Budage mu 1981.

Ahageze yararembye cyane, Pascaline ajya kumusura ariko atazi ko ari bwo bwa nyuma kuko nyuma y’amezi atandatu yamaze mu bitaro yaje kwitaba Imana ku itariki 11 Gicurasi 1981 aguye i Miami, USA aho bari bamwohereje kumara iminsi ye ya nyuma.

Pascaline yababajwe cyane no kuba yaranze kubyarana na BM. Nyakwigendera yitabye Imana afite imyaka 36, ashyingurwa iwabo ku ivuko muri Kingston, Jamaica. Pascaline ndetse yabashije kujya kumushyingura.

Pascaline yakomeje kugira umubano mwiza na nyina wa BM, Cedera Marley kugeza muri 2008 umwaka yatabarutsemo.

Pascaline Bongo yaje gushaka umugabo mu 1995, bari baramenyanye mu 1980 kugeza mu 1981 ariko ntabwo urukundo rwabo rwari rukomeye kubera ko Pascaline yari yarihebeye BM.

Pascaline yakoze imirimo itandukanye muri guverinoma ku ngoma ya se, no ku ngoma ya musazawe, Ali Bongo Ondimba wasimbuye se kuva muri 2009 kugeza magingo aya.

Pascaline Bongo yakomeje gukunda indirimbo za Reggae n’imyemerere ya kirasta ndetse umuhungu we w’imfura yamwise Nesta, rimwe mu mazina ya Bob Marley.

Gukundana na Pascaline Bongo, byabereye Bob Marley isoko yavomyemo inganzo no kumenya byimazeyo umugabane yakundaga kuririmba cyane ariko atarawumenya byimazeyo.

Undi mugore wakundanye na BM ndetse bakabyarana umwana, ni uwitwa Cindy Breakspear, umunyakanada wabaye nyampinga w’isi mu 1967, na we akaba ari umuhanzi mu njyana ya Jazz. Umwana babyaranye ni Damian Marley, na we yageze ikirenge mu cya se mu mwuga wo guhanga no gucuranga Reggae.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abakobwa bakunda cyane aba Stars.Bakifuza kuryamana nabo.Bakibagirwa ko Imana itubuza kuryamana n’uwo tutashakanye officially.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

rukebesha yanditse ku itariki ya: 15-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka