Bob Marley wabyaye abana 11 ku bagore banyuranye, yanze ko bamuca ino ryarimo kanseri

Robert Nesta Marley wamamaye ku izina ry’ubuhanzi nka Bob Marley, yavutse ku itariki 6 Gashyantare 1945 mu gace kitwa Rhoden Hall hafi y’umujyi wa Nine Miles muri Jamaica.

Bob Marley
Bob Marley

Yabyawe na Cedella Marley Booker, umwirabura wo muri Jamaica wari ufite imyaka 18 watewe inda n’umwongereza witwa Norval Sinclair Marley na we wavukiye muri Jamaica mu 1885 atabaruka mu 1955. Nyina wa Bob we yitabye Imana muri Mata 2009 amaze imyaka 13 akoreye igitaramo mu Rwanda.

Se wa Bob Marely yabeshyaga abantu ko yari umusirikare w’ipeti rya Captain mu ngabo z’u Bwongereza zirwanira mu mazi (Royal Navy), ariko mu by’ukuri ngo ntiyari umusirikare ahubwo yari ashinzwe guhagarikira abahinzi b’abanya Jamaica bakoraga mu mirima y’abakoloni b’Abongereza.

Bob Marley akiri muto
Bob Marley akiri muto

Bob Marley ntiyagize amahirwe yo kumenya se cyane kuko yahoraga mu ngendo za hato na hato, ariko akazirikana gufasha umugore n’umwana aboherereza amafaranga yo kubatunga kuko batigeze babana nk’umuryango.

Amakuru ari ku rubuga rwa Wikipedia avuga ko umuvandimwe wa Bob kwa se wabo witwa Michael George Marley, yemeza ko ba sekuru ba Bob ari umwongereza witwa Albert Thomas Marley na Ellen Broomfield, umunya Jamaica ufite amaraso y’abirabura avanze n’ay’abazungu.

Cedela Booker Marley, nyina wa Bob Marley
Cedela Booker Marley, nyina wa Bob Marley

Umuryango w’aba Marley Bob akomokamo, ngo waba ufite igisekuru mu Bayahudi bo muri Syria basuhutse bava mu gihugu cyabo bagaca mu Bwongereza berekeza muri Jamaica.

Mu bwana bwe, Bob Marley ntabwo yari yorohewe n’ubuzima bwo mu cyaro cyo muri Jamaica, kuko ageze mu myaka y’ubugimbi yafashe inzira ajya kwibera mu kajagari k’umujyi wa Trench Town muri Kingston, umurwa mukuru wa Jamaica.

Uko yatangiye umuziki

Bob Marley yaretse ishuri afite imyaka 14, ageze mu mujyi ahura n’umugabo witwa Neville Livingston, uzwi nka Bunny Wailer, ari kumwe na Winston Hubert McIntosh wari uzwi ku izina rya Peter Tosh, bishyira hamwe bakajya basubiramo indirimbo zo muri Amerika ziri mu njyana ya Soul bumvaga kuri radiyo zo muri Amerika.

Bob Marley yahimbye indirimbo ya mbere mu 1962 afite imyaka 17 ayita ‘Judge Not’ (ntugacire abandi imanza).

Norval Marley, se wa Bob Marley
Norval Marley, se wa Bob Marley

Ku itariki 3 Ukuboza mu 1976 i Kingston muri Jamaica, Bob Marley yasimbutse urupfu we n’umugore we n’abandi bacuranzi, ubwo abagizi ba nabi babarasaga barimo kwitegura igitaramo cy’ubuntu bise Smile Jamaica, cyagombaga kubera ku karubanda abisabwe na Minisitiri w’Intebe, Michael Manley.

Nubwo yari yakomeretse cyane, Bob Marley ntibyamubujije gukora icyo gitaramo yise Smile Jamaica, cyabereye i Kingston hashize iminsi ibiri arusimbutse. Icyo gitero ni cyo yahereyeho ahimba indirimbo yise Ambush in the Night iri ku muzingo yise Survival.

Abanyamakuru bamubajije impamvu atsimbarara ku gukora icyo gitaramo afite ibikomere kandi ku buntu. Bob Marley yarabasubije ati ‘Abantu bagambiriye gutuma isi yacu iba mbi ntibajya baruhuka, ngomba rero gukora igitaramo cyanjye.’

Yanze ko bamuca ino ryarimo Kanseri

Muri Mutarama 1977 Bob Marley yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahamenyekanisha injyana ya Reggae ku rwego rwo hejuru.

Igikomere yigeze kugira ku ino ry’igikumwe arimo gukina umupira w’amaguru, cyaje kongera gutonekara ari mu mukino wa gishuti kuri hôtel Hilton i Paris mu Bufaransa, bituma asubika igitaramo yagombaga gukora muri USA.

Bob Marley n'umugore we Rita Marley
Bob Marley n’umugore we Rita Marley

Agiye kwivuza, umuganga yamusabye ko yamusuzuma bihagije, ibizamini bye babyohereza mu Bwongereza basanga afite uburwayi bw’uruhu bwitwa mélanome malin (indwara yari iri ku kigero cya 4% by’ibyago bya kanseri) bavuga ko ashobora kuba yaratewe no kumara igihe kinini ku zuba.

Ibitaramo yari afite ku mugabane w’uburayi byatumye atabasha kwivuriza ku gihe, ageze i Miami, USA, umuganga amugira inama yo kumuvanamo ibice bimwe na bimwe byo mu ino yizera ko bishobora guhagarika kanseri, ariko Bob arabyanga kubera ko imyemerere ya Rastafari ngo itemera ko umu Rasta acibwa urugingo urwo ari rwose ku mubiri keretse ari impanuka.

Mu 1980, kubera uburwayi no kunanirwa kubera ibitaramo bitasibaga, Bob Marley yaje guta ubwenge yitura hasi ubwo yari ari muri siporo yirukanka mu mbuga ya Central Park i New York muri USA. Bamujyanye kwa muganga bamusangamo kanseri z’ubwoko butatu, ariko Bob Marley yanga kubimenyesha abe ahubwo akomeza akazi.

Igitaramo cye cya nyuma yagikoreye mu mujyi wa Pittsburgh, muri Leta ya Pennsylvania muri USA ku itariki 23 Nzeri 1980, ikindi yateguraga bari bise Uprising cyaje gusubikwa burundu kubera ko yari amaze gucika intege cyane kubera uburwayi.

Abana ba Bob na Ritha Marley
Abana ba Bob na Ritha Marley

Amaze kubona ko ubuzima bwe buri mu marembera, Bob Marley yasabye ko bamusubiza ku ivuko muri Jamaica ariko ntibyakunda, kuko nyuma yaje kuremba cyane bamujyana mu nzu y’indembe ku itariki 9 Gicurasi 1981 ku bitaro byitiriwe Cedars of Lebanon, Miami muri USA, ari na ho yashiriyemo umwuka ku itariki 11 Gicurasi 1981. Mu bana be barenga 10, harimo batanu bakurikije se.

Nyina wa Bob Marley Cedella Marley Booker, yaje gutaramira Abanyarwanda tariki 23 Werurwe 1996, igitaramo cyateguwe n’aba Rasta barimo Natty Dread.

Reba indirimbo ‘Buffalo Soldier’ ya Bob Marley & The Wailers

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikintu benshi bibukiraho Bob Marley,nuko agiye gupfa,yabwiye umuhungu we w’umuhungu ati:"Mwana wanjye,amafaranga ntabuza umuntu gupfa".Bisobanura ko n’ubwo yali umukire,ntiyabuze gupfa akili muto.Ntitugatwarwe n’iby’isi.Tujye dushaka imana tugihumeka,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Abumvira iyo nama,imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze.It is a matter of time.

buhoro yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka